Iri somo ryiswe ‘The Business of Beyoncé’, rizahabwa abanyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza biga ibijyanye n’Imiyoborere y’Ubucuruzi (MBA), ritangire muri Mutarama 2027.

Los Angeles Times yatangaje ko imyanya y’abazaryiga yahise yuzura nyuma y’uko kwiyandikisha bitangiye muri uku kwezi.

Rizakurikirana urugendo rwa Beyoncé kuva ku bitaramo yakoraga akiri umwana, mu itsinda rya Destiny’s Child, kugeza atangiye kuririmba ku giti cye no gushora imari mu bikorwa bitandukanye.

Intego ni ugufasha abanyeshuri guhanga akazi mu bijyanye n’imyidagaduro, gucunga ibikorwa by’abahanzi, kwamamaza no kubaka ibirango by’ubucuruzi.

Prof Shaun Harper wateguye iri somo, yavuze ko ritazagarukira ku kuganira ku buzima bw’uyu muhanzi.

Ati “Isomo ryanjye ntirizaba rigizwe gusa n’ibiganiro kuri Beyoncé.”

Abanyeshuri bazasesengura uko yabyaje umusaruro ubwamamare bwe, imikorere y’ibigo bye n’uruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu kubaka izina rye.

Mu bikorwa bye bazigaho harimo ikigo cya Parkwood Entertainment, ibicuruzwa byo kwita ku misatsi bya Cécred, ikinyobwa cya SirDavis cyo mu bwoko bwa whiskey ndetse n’umuziki we.

Iri somo rizamara ibyumweru 16, abanyeshuri baryige buri wa Mbere nyuma ya saa sita, mu gihe cy’amasaha hafi atatu.

Mu mikoro bazahabwa harimo uwo bise ‘BeyEssay’, aho buri munyeshuri azahitamo indirimbo ya Beyoncé yumva imugaragaza, agasobanura impamvu.

Bazanandika inyandiko y’amagambo hagati ya 700 na 1.000, ikubiyemo inama z’ubucuruzi bamugira, nk’aho izamushyikirizwa ubwe.

Abanyeshuri bazanasesengura uko Beyoncé yinjiye mu njyana zitandukanye, bahere kuri album ‘Cowboy Carter’, yamuhesheje Grammy ya mbere ya Album y’Umwaka mu 2025, ndetse no ku ruhare yagize muri filime ‘Dreamgirls’ yo mu 2006.

Harper yavuze ko iri somo rinatanga umwanya wo kwiga ku mugore w’Umwirabura wateye imbere mu bucuruzi, mu gihe ingero zikoreshwa mu mashuri y’ubucuruzi zikunze kwibanda ku bagabo b’abazungu.

Si ubwa mbere ibikorwa bye byifashishijwe mu kwigisha ubucuruzi. Mu 2014, Harvard Business School yize ku cyemezo yafashe cyo gusohora album mu 2013 mu buryo butunguranye, nta bukangurambaga bwo kuyamamaza bwari bwayibanjirije.

Amateka n’iterambere rya Beyoncé bigiye kwigwa nk’isomo muri kaminuza