Ni igitaramo cyabereye i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku wa 23-24 Ukwakira 2026.

Ibiciro by’aya matike byagabanutseho 67%, aho itike imwe yagurishijwe 20$, akabakaba mu bihumbi 30 RWF, mbere y’uko atarama.

Igitaramo cya Jay-Z, uherutse kuvugwaho kwihitamo ngo azataramire mu gitaramo kizaba hagati mu mukino wa nyuma wa Super Bowl mu 2027, cyagize igabanyuka ry’ibiciro by’amatike rirenga 2/3 mu minsi itatu mbere y’umunsi cyabereyeho nk’uko amakuru ya TicketData abihamya.

Abafana bari buzuye aho cyabereye mu kibuga cya SoFi Stadium. Amakuru ahamya ko guhera ku wa 20 Ukwakira 2026, itike imwe yaguraga 61$, asaga ibihumbi 90 RWF. Kugeza ku wa 23 w’ukwo kwezi, itike yari yageze kuri 20$ gusa.

Mbere yo ku wa 20 Ukwakira na bwo ibiciro byari byagabanyijwe ku kigero cya 76% mu minsi 30 yari ishize, n’icya 93% cyari cyabanje kugabanyukaho ubwo amatike yambere yashyirwaga ku isoko. Icyo gihe, imwe yaguraga 284$, asaga ibihumbi 400RWF.

Birumvikana kuko n’ubusanzwe, iyo igitaramo cyegereje, ibiciro by’amatike bikunze kugabanyuka kugira ngo abayagura batabura.

Iki, Jay-Z yagihuriyemo n’umukobwa we Blue Ivy Carter, umugore we Beyoncé, Rihanna, DJ Khaled, Eminem na John Legend. Icyakora, Jay-Z anategerejwe mu kindi mu ijoro ryo ku wa 24-25 Ukwakira 2026. Na cyo giteganyijwe kubera muri SoFi Stadium.