Uburyo aya matike ari kugurwa bwibutsa uko amatike y’ibitaramo King James yakoreye i Kigali mu minsi ishize yagurishijwe ku bwinshi, ku buryo abakunzi be bayaguze mu gihe gito.
Ni amakuru IGIHE yahamirijwe na Ernesto Ugeziwe, umwe mu bari gutegurira King James iki gitaramo binyuze muri sosiyete AfroHub Music Ent., ahamya ko batunguwe bikomeye n’uburyo abafana bari kugura amatike y’iki gitaramo mu buryo bwihuse.
Ati “Natwe ubwacu twatunguwe bikomeye, kuko amatike azajya hanze ku wa 29 Nzeri 2026. Twahisemo gushyira make ku isoko, ariko bari kuyagura ku bwinshi ku buryo butangaje.”
Ugeziwe yavuze ko ahazabera igitaramo hashobora kwakira abantu batarenga ibihumbi bitatu mu gihe huzuye. Ku ikubitiro bashyize ku isoko amatike arenga igihumbi, ariko mu masaha atagera kuri 24 haguzwe amatike ari ku kigero cyo hejuru kurusha uko babitekerezaga.
Ati “Byadutunguye twashyize amatike make ku isoko tumeze nk’abagerageza kureba niba urubuga ruri gukora,ariko uburyo bari kuyagura biteye ubwoba. Ugiye ku rubuga baguriraho amatike urabibona ko hari menshi yamaze kugurwa. Turagira inama abantu kuzagura hakiri kare amatike namara kujya hanze, kuko hano ho ntabwo bizakunda.”
Nubwo abantu bari kugura amatike y’iki gitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze mu muziki giteganyijwe kubera muri ‘Celebrity Theatre’ i Phoenix muri Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Ugushyingo 2026, ntabwo ahendutse.
Itike ihendutse izagurwa 62$, ni ukuvuga arenga ibihumbi 90 Frw, mu gihe indi igura 94$, arenga ibihumbi 130 Frw. Hari kandi itike ihenze kurusha izindi igura 115$, arenga ibihumbi 170 Frw.
Ushaka kugura itike yawe wanyura







Ibitekerezo 0