Ibi byatangajwe n’Umukozi wa Imbuto Foundation ushinzwe gahunda z’uyu muryango ‘Head of Programmes’, Muhire Alexis, kuri uyu wa Gatanu, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutoranya aba banyempano mu cyiciro cy’Umuziki.

Hari ku munsi wa gatatu w’iki gikorwa, ubwo Muhire yatangazaga ko abagera kuri 625 bo mu ntara z’igihugu zitandukanye ari bo bari basabye kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka.

Ni igikorwa cyakozwe bifashishije ikoranabuhanga, ari na bo batoranyijwemo 100 bamaze iminsi itatu bigaragariza abagize akanama nkemurampaka mu byiciro bitandukanye kugira ngo hatoranywe abazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

Kuri iyi nshuro, Muhire yavuze ko ArtRwanda-Ubuhanzi yibanze ku bijyanye no guteza imbere umuco no gusigasira umurage w’u Rwanda.

Ati “Twibanze ku bijyanye no guteza imbere umuco no gusigasira umurage w’amateka byacu nk’Abanyarwanda.”

Ibyiciro bitanu byatoranyijwemo abanyempano uyu mwaka, ni icy’Umuziki, Filime, Imideli, Ubwanditsi, n’icy’Ubugeni n’Ubukorikori, kandi buri cyiciro cyagiye giteganyirizwa abagize akanama nkemurampaka bihariye bafite ubunararibonye muri cyo.

Bamwe mu b’amazina azwi bagize akanama nkemurampaka barimo n’abitabiriye ArtRwanda mu byiciro byabanje, harimo Kenny Mirasano na Boukuru mu muziki ndetse na Igor Mabano umaze kuwugiramo ubunararibonye.

Hari kandi Angélique Uwamariya ufite inzu y’imideli yise “Isha” akaba anamenyerewe cyane mu byo gusemurira abavugabutumwa, Emmanuel Niyonsenga ufite inzu y’imideli yitwa ‘Kezem’ aho bombi bari mu bagize akanama nkemurampaka mu cyiciro cy’imideli.

Biteganyijwe ko ababashije gutambuka mu byiciro byose, bazamara amezi atatu bafashwa na Imbuto Foundation mu masomo agamije kwagura ubumenyi bwabo mu byo bahisemo ku buryo n’iyo batabasha kuboneka mu bazatsindira ibihembo, bitazababuza gukomeza gukurikira inzozi zabo.

Aha ni na ho Muhire ahera avuga ko abashoramari bifuza gushyigikira impano mu muziki, babagana bakabahuza na bo kugira ngo iyi gahunda ya yo gushyigikira impano ibashe kugera kuri benshi kuko abagera ku bihembo nyamukuru baba ari bakeya ugereranyije n’ababa bitabiriye bose.

Ati “Koko umubare w’abagera ku bihembo bikuru baba ari bake. Ariko bishingira ku bushobozi buba buhari, no ku mpano zihari… Ni ukugira ngo tugaragarize Abanyarwanda, n’abandi bose bashaka gushora mu buhanzi, ko hari abana b’Abanyarwanda bafite impano.”

Yaboneyeho gukangurira abafite ubushake n’ubushobozi bwo gufasha impano, kwegera ArtRwanda-Ubuhanzi.

Ati “Mu buryo bwo kuzishyigikira no kuzifasha, turakangurira buri wese ufite ubushobozi n’undi ufite ubushake bwo kuza gushyigikira impano z’Abanyarwanda, aze muri ArtRwanda-Ubuhanzi. Arahasanga impano zitandukanye abashe gufatanya natwe twese, kugira ngo tugere kuri bose, ndetse tunabafashe kugira ngo impano zabo zitere imbere.”

Muri iki cyiciro cya kane cya ArtRwanda-Ubuhanzi muri rusange, mu banyempano 100 bari bemerewe kugaragaza impano zabo imbere y’akanama nkemurampaka, 45 ni bo bagize amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, ari na bo bagiye kumara amezi atatu bahabwa amahugurwa abafasha gutyaza impano zabo, bakazatoranywamo abazegukana ibihembo nyamukuru.

Biteganyijwe ko abahawe amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira, bagiye gutyarizwa impano kuva ku wa 28 Ukwakira kuheza ku wa 28 Ukuboza 2026.

Ufite impano yo gukina no gutunganya filime arabigaragaza agahabwa amanota
Uyu yagaragaje ibyo ashobora gukora binyuze mu mideli
Impano zo gukora imideli ziri mu zitezwa imbere muri ArtRwanda_Ubuhanzi 
Muri ArtRwanda_Ubuhanzi hatambuka urubyiruko rufite impano zo gutunganya filime 
Uyu yagaragaje impano ye mu gushushanya
Impano yo kwandika ibitabo iri mu zitezwa imbere muri ArtRwanda_Ubuhanzi
James Munyaneza yari umwe mu bagize akanama nkemurampaka gatanga amanota ku banditsi
Hari abagaragaje impano mu kwandika ibitabo aho uyu yibanda ku by'inkuru zishushanyije ku buryo abakiri bato basoma ntibarambirwe
Igor Mabano ni umwe mu batangaga amanota ku bagaragaje impano zo kuririmba
Kuririmba biri mu mpano zigaragazwa muri
Boukuru na Kenny Mirasano bigeze kwitabira ArtRwanda_Ubuhanzi, bafatanyije na Igor Mabano guhitamo abanyempano bashya mu cyiciro cy'umuziki
Abatanga amanota bita kuri byinshi bitandukanye bisabwa kugira ngo umunyempano ayibyaze umusaruro
Abafite impano mu kuririmba na bo bagaragaje ubuhanga bwabo burimo gucuranga no gushayaya kuri bamwe