Ibi byatangajwe n’Umukozi wa Imbuto Foundation ushinzwe gahunda z’uyu muryango ‘Head of Programmes’, Muhire Alexis, kuri uyu wa Gatanu, ubwo yitabiraga igikorwa cyo gutoranya aba banyempano mu cyiciro cy’Umuziki.
Hari ku munsi wa gatatu w’iki gikorwa, ubwo Muhire yatangazaga ko abagera kuri 625 bo mu ntara z’igihugu zitandukanye ari bo bari basabye kwitabira irushanwa ry’uyu mwaka.
Ni igikorwa cyakozwe bifashishije ikoranabuhanga, ari na bo batoranyijwemo 100 bamaze iminsi itatu bigaragariza abagize akanama nkemurampaka mu byiciro bitandukanye kugira ngo hatoranywe abazakomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Kuri iyi nshuro, Muhire yavuze ko ArtRwanda-Ubuhanzi yibanze ku bijyanye no guteza imbere umuco no gusigasira umurage w’u Rwanda.
Ati “Twibanze ku bijyanye no guteza imbere umuco no gusigasira umurage w’amateka byacu nk’Abanyarwanda.”
Ibyiciro bitanu byatoranyijwemo abanyempano uyu mwaka, ni icy’Umuziki, Filime, Imideli, Ubwanditsi, n’icy’Ubugeni n’Ubukorikori, kandi buri cyiciro cyagiye giteganyirizwa abagize akanama nkemurampaka bihariye bafite ubunararibonye muri cyo.
Bamwe mu b’amazina azwi bagize akanama nkemurampaka barimo n’abitabiriye ArtRwanda mu byiciro byabanje, harimo Kenny Mirasano na Boukuru mu muziki ndetse na Igor Mabano umaze kuwugiramo ubunararibonye.
Hari kandi Angélique Uwamariya ufite inzu y’imideli yise “Isha” akaba anamenyerewe cyane mu byo gusemurira abavugabutumwa, Emmanuel Niyonsenga ufite inzu y’imideli yitwa ‘Kezem’ aho bombi bari mu bagize akanama nkemurampaka mu cyiciro cy’imideli.
Biteganyijwe ko ababashije gutambuka mu byiciro byose, bazamara amezi atatu bafashwa na Imbuto Foundation mu masomo agamije kwagura ubumenyi bwabo mu byo bahisemo ku buryo n’iyo batabasha kuboneka mu bazatsindira ibihembo, bitazababuza gukomeza gukurikira inzozi zabo.
Aha ni na ho Muhire ahera avuga ko abashoramari bifuza gushyigikira impano mu muziki, babagana bakabahuza na bo kugira ngo iyi gahunda ya yo gushyigikira impano ibashe kugera kuri benshi kuko abagera ku bihembo nyamukuru baba ari bakeya ugereranyije n’ababa bitabiriye bose.
Ati “Koko umubare w’abagera ku bihembo bikuru baba ari bake. Ariko bishingira ku bushobozi buba buhari, no ku mpano zihari… Ni ukugira ngo tugaragarize Abanyarwanda, n’abandi bose bashaka gushora mu buhanzi, ko hari abana b’Abanyarwanda bafite impano.”
Yaboneyeho gukangurira abafite ubushake n’ubushobozi bwo gufasha impano, kwegera ArtRwanda-Ubuhanzi.
Ati “Mu buryo bwo kuzishyigikira no kuzifasha, turakangurira buri wese ufite ubushobozi n’undi ufite ubushake bwo kuza gushyigikira impano z’Abanyarwanda, aze muri ArtRwanda-Ubuhanzi. Arahasanga impano zitandukanye abashe gufatanya natwe twese, kugira ngo tugere kuri bose, ndetse tunabafashe kugira ngo impano zabo zitere imbere.”
Muri iki cyiciro cya kane cya ArtRwanda-Ubuhanzi muri rusange, mu banyempano 100 bari bemerewe kugaragaza impano zabo imbere y’akanama nkemurampaka, 45 ni bo bagize amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho, ari na bo bagiye kumara amezi atatu bahabwa amahugurwa abafasha gutyaza impano zabo, bakazatoranywamo abazegukana ibihembo nyamukuru.
Biteganyijwe ko abahawe amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikira, bagiye gutyarizwa impano kuva ku wa 28 Ukwakira kuheza ku wa 28 Ukuboza 2026.















Ibitekerezo 0