Mu Rwanda, aba bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo yakanyujijeho yitwa Ndihamba Nawe yakunzwe mu myaka ya 2008 ndetse kugeza ubu iracyakunzwe. By’akarusho, iri tsinda riri guca ibintu muri iki gihe mu ndirimbo nka ‘Khona’ bakoranye na Uhuru, "Tchelete (Goodlife)" bakoranye na Davido n’izindi.

Bari bategerezanyijwe amatsiko menshi n’abari bitabiriye iki gitaramo cyasozaga ibirori ngarukamwaka bya Mützig Beer Fest.

Iki gitaramo cyabereye mu busitani bw’ahitwa Rugende Training Center, ahantu ubusanzwe abasohokera bakunze kujyayo bakurikiranye kwigirayo uko bagendera ku mafarashi.

Abantu bari bakubise buzuye, bafata icyo kurya n’icyo kunywa cyiganjemo Mützig byose bigaherekezwa n’umuziki w’inyuramatwi.

Abahanzi bagize Mafikizolo bakigera ku rubyiniro, abantu baberetse ko babishimiye cyane, batera hejuru babakiriza amashyi menshi baririmbana na bo ubona bose batwawe.

Bari babategereje igihe kinini, kuko igitaramo cyatangiye mu ma saa kumi z’umugoroba abafana bakomeza guteguzwa ko hari itsinda rya Mafikizolo riri bubaririmbire.

Ubusanzwe itsinda rya Mafikizolo rizwiho umwihariko wo kugira indirimbo zifite umudiho wa Kinyafurika gusa hari n’indirimbo zabo zacuranzwemo umurya wa gitari uryohera ugutwi.

Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza n'ababyinnyi babo
Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza n'ababyinnyi babo

Gusa bananyuzagamo bakabyina zimwe mu ndirimbo zabo zibyinitse nka "Tchelete (Goodlife)".

Mafikizolo niyo yasoje iki gitaramo, mbere yabo hacuranze abandi bahanzi nab o bafite ubuhanga barimo Albert Rudatsimburwa wakirigise gitari benshi barishima, Lion Imanzi, Mike Kayihura n’abandi.

Mafikizolo baje kuririmba mu Rwanda baturutse muri Afurika y’Epfo,bavuze ko bari bafite inyota yo gutaramira i Kigali ndetse bashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.

Itsinda rya Neptunz ribarizwamo Elion Victory
Itsinda rya Neptunz ribarizwamo Elion Victory
Mike Kayihura yaririmbye anacuranga piano
Mike Kayihura yaririmbye anacuranga piano
Ikimenyetso cy'ubumwe mu bafana
Ikimenyetso cy'ubumwe mu bafana
Ben Ngabo Kipeti mu ndirimbo 'Mama ndare'
Ben Ngabo Kipeti mu ndirimbo 'Mama ndare'
Babyinaga umuziki banica akanyota babifashijwemo na Mutzig
Babyinaga umuziki banica akanyota babifashijwemo na Mutzig
Albert Rudatsimburwa yagaragaje ubuhanga mu gukirigita gitari
Albert Rudatsimburwa yagaragaje ubuhanga mu gukirigita gitari
Mutsari, umwe mu bahanga baza imbere mu gucuranga gitari mu Rwanda
Mutsari, umwe mu bahanga baza imbere mu gucuranga gitari mu Rwanda
Mutsari na Albert Rudatsimburwa bakora mu muhogo
Mutsari na Albert Rudatsimburwa bakora mu muhogo
Abantu bari bakubise buzuye
Abantu bari bakubise buzuye
Theo Kgosinkwe wo muri Mafikizolo ni we wabanje kugera kuri stage
Theo Kgosinkwe wo muri Mafikizolo ni we wabanje kugera kuri stage
Nhlanhla Nciza ufite ijwi rikundwa na benshi muri Afurika
Nhlanhla Nciza ufite ijwi rikundwa na benshi muri Afurika
Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize Mafikizolo
Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize Mafikizolo
Ikinyobwa cya Mutzig cyafashije benshi kuryoherwa n'igitaramo
Ikinyobwa cya Mutzig cyafashije benshi kuryoherwa n'igitaramo
Iri tsinda ryari ryazanye ababyinnyi badasobanya na gato
Iri tsinda ryari ryazanye ababyinnyi badasobanya na gato
Nhlanhla Nciza i Kigali
Nhlanhla Nciza i Kigali
Theo Kgosinkwe yagiriye ibihe byiza i Kigali
Theo Kgosinkwe yagiriye ibihe byiza i Kigali
Mafikizolo yari yazanye ababyinnyi bazi gukaraga umubyimba
Mafikizolo yari yazanye ababyinnyi bazi gukaraga umubyimba