Twitter ni rumwe muri izo mbuga zikoreshwa cyane ndetse abahanzi bamaze kugandukira kuzikoresha ugereranyije no mu myaka yashize.
Mu mwaka wa 2015, Twitter yari ifite abafatabuguzi miliyoni 500 ku Isi aho abasaga miliyoni 300 bayikoresha mu buryo buhoraho nkuko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia.
Kuri ubu biragoye kubona umuhanzi nyarwanda udakoresha Twitter,WhatsApp Instagram, Facebook n’izindi mbuga abantu benshi bahuriraho. Bamwe mu bo IGIHE yaganiriye na bo bagaragaje umusaruro bamaze kubivanamo.
Alpha Rwirangira kuri ubu uherereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Twitter kimwe n’izindi mbuga nkoranyambaga zamufashije kurushaho gusabana n’abafana be batuye hirya no hino ku Isi. Ngo hari umusaruro ufatika yabonye abikesha izi mbuga.
Yagize ati, “Imbuga nkoranyambaga by’umwihariko Twitter imfasha mu muziki wanjye. Hari ibitaramo byinshi nagiye namamaza nkoresheje izi mbuga kandi nkabona umusaruro wabyo.”
Riderman na we uza mu ba mbere bakurikiwe cyane kuri Twitter, yavuze ko gukoresha imbuga nkoranyambaga byamufashije guhura n’abantu b’ingeri zose bafasha muzika ye gutera imbere.
Ati, “Biba bigoye ko abantu bose batunga cyangwa babona numero yanjye ariko Twitter n’izi mbuga bimfasha kuvugana nabo mu buryo bworoshye kandi bwihuse.”
Kugeza ubu abahanzi nyarwanda baracyakurikirwa n’abantu bake ugereranyije n’abo mu bindi bihugu, ibi ahanini biterwa n’uburyo bakoreshamo mu buryo budahoraho.
IGIHE yakusanyije abahanzi 10 baza ku isonga mu gukurikirwa kuri Twitter. Kugeza ubu Gael Faye ni we uza ku isonga agakurikirwa na Alpha Rwirangira, King James, The Ben n’abandi.
Abahanzi 10 baza ku isonga mu Rwanda
1. Gael Faye akoresha @GaelFaye akurikirwa na 4601

2. Alpha Rwirangira akoresha @AlphaRwirangira akurikirwa na 4338

3. King James akoresha @KingRuhumurizaJ akurikirwa na 3580

4. The Ben akoresha @The RealTheBen akurikirwa na 3359

5. Dream Boys bakoresha @DreamBoys2020 bakurikirwa na 3073

6. Riderman akoresha @RidermanRiderzo akurikirwa na 2710

7. Meddy akoresha @Meddy250 akurikirwa na 2406

8. K8 Kavuyo akoresha @K8Kavuyo akurikirwa na 2277

9. Jay Polly akoresha @JayPolly1 akurikirwa na 2205

10.Kitoko Bibarwa akoresha @kitokobibarwa akurikirwa na 1642


Ibitekerezo 0