Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yabazwaga uko yakiriye kongera kwigaragariza abakunzi ba Urban Boyz ari kumwe na Humble Jizzo na Safi Madiba, uko yabonye abafana babakiriye ndetse na gahunda yo kongera kwihuza.
Ku bijyanye no kuba baratengushye abafana, Nizzo Kaboss yavuze ko ababajwe n’uko hari abari biteze ko bahita biyunga, nyamara hakiri ibiganiro bigomba kubanza kurangira.
Ati “Ntabwo uba ubeshye, abafana twarabatengushye kuko bashakaga ko twiyunga byihuse. Ariko nanone ntibakureyo amaso kuko ibiganiro biracyakomeje. Gusa nanjye ndategereje, ariko nakubwiye ko nifuza ko byarangira tugakora umuziki tugashimisha abakunzi bacu.”
Yongeyeho ati “Sinzi uburyo nabivugamo. Mbere na mbere twari twaje mu kiraka cya EAP, kandi itsinda buriya urebye ni irya babiri, Humble Jizzo nanjye. Safi yari akiri mu bintu byinshi njye ntazi. Yagombaga kutuvugisha akatubwira ati ‘Byakunda ko twasubirana?’ Tukabitekerezaho tukareba ko byaba ari byo. Binakunze uyu munsi byaba ari byiza, kuko nabonye ko abafana ari byo bashaka, kandi nanjye nabyishimira. Ariko mu gihe icyo kitaraba, ni ibintu ntahita nizeza Abanyarwanda kuko byaba ari ukubeshya, kandi aho sindimo.”
Nizzo yavuze ko ibiganiro byari bihari hagati ye na Humble Jizzo ndetse na Safi Madiba bitari byarangiye, ariko ko yifuza ko byazongera gusubukurwa kugira ngo barebe niba bishoboka ko bongera guhuriza hamwe imbaraga mu muziki.
Ati “Ntekereza ko wenda dushobora kubisubukura tukareba ko byashoboka, ubundi tugakora nk’abandi.”
Uyu muhanzi yavuze ko icyifuzo cye ari uko Urban Boyz yakongera gusubirana, aho gukomeza gukora umuziki ku giti cye. Yongeyeho ko mu gihe bitashobotse, ashobora kwerekeza mu bindi bikorwa birimo gukina filime no gukorana n’abandi bahanzi.
Ati “Njye ntabwo mfite inyota yo gukora umuziki muri aka kanya. Ngize amahirwe Urban Boyz yasubirana, naho ibyo gukora njyenyine byo nahindura nkajya mu bindi, nkakina filime, nkakorana na Queen. Najya numva nshaka gukora indirimbo nkayikora.”
Urban Boyz ni rimwe mu matsinda yagize uruhare mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda, rikamenyekana cyane kuva mu 2009. Mu 2017, abagize iri tsinda batangiye kugirana ibibazo byatumye buri wese akomeza ibikorwa bye, nyuma y’imyaka myinshi bakorera hamwe.
Ku wa 1 Kanama 2026 ni bwo bongeye guhurira hamwe ku rubyiniro i Rubavu, muri 'MTN Iwacu Muzika Festival', nyuma bataramira n'abakunzi babo b'i Kigali ku wa 9 Kanama.








Ibitekerezo 0