Mu buhamya burambuye Mukamazimpaka yatanze kuri radio Ijwi ry’Ibyiringiro yemeje ko Imana yamuzuye isanduku yo kumushyingura igakorwa.
Mukamazimpaka wazutse ni muntu ki?
Mukamazimpaka Esperance, yavutse mu 1979, avuka ari imfura mu bana bane, akaba atuye mu kagali ka Butara, Umurenge wa Kigoma, mu Karere ka Nyanza.
Mu buhamya bwe uagize ati “Mu babyeyi bacu nta n’umwe wari uzi Imana, Data yavugaga ko Imana ye yari Se na Nyina, nubwo bari batakiriho, n’aho mama we ibyo ntabyo yari yitayeho, gusa yapfaga kujya mu misa rimwe na rimwe nubwo ntacyo byabaga bimubwiye.”
Icyakora ngo ababyeyi babo bari abasinzi ku buryo rimwe na rimwe bararanaga na nyina mu mukingo aho Se yabaga yamutsinze mu mukingo kandi babaga bajyanye gusangira mu kabari.
Akomeza gira ati “Nyuma y’aho, Papa yananiranywe na mama, maze tubana na mukadata, twafashwe nabi ariko naje kwiba barumuna banjye mbashyira mama iwabo aho yari yarahukaniye, gusa na we yaje gupfa tugaruka iwacu.”
Babayeho mu buzima busharira…
Ati “Ibyo kurya by’iwacu byari inkoni, iyo twabaga twashonje cyangwa papa yatumeneshe mukadata yatubeshyeye ibyo tutakoze, twegeraga imirima y’ibishyimbo tugatonora tukarya maze tukamirisha amazi tukabaho dutyo.”
Se wababyaye yabakubitaga bunyamaswa, akabaniga, mbese ngo yari umuntu uteye ubwoba ku buryo nta muturanyi washoboraga no kubacumbikira kuko bamutinyaga cyane, ibyo bikaba byaratumye bamenengana (bava iwabo).
Uko 1991 bagarutse mu rugo nyuma yo gutarara
Mu 1991, ubwo Mukamazimpaka yari afite imyaka 15, bagiye ku muturanyi wabo ngo abe abakiriye, ariko arabashwishuriza.
Ati “Tumaze kugaruka iwacu nagiriye inama barumuna banjye ngo twiyahure,…twariye ibintu by’ibyatsi ariko ntitwapfuye kuko abaturanyi bamwe babimenye maze bakaza bakaduha amata tukazanzamuka.”
Icyakora ngo kuko ari we wari mukuru, yaje gucuruza imyumbati n’ikigage kugira ngo babashe kubaho, Imana ikomeza kubabeshaho barakura.
Mukamazimpaka yaje gushaka umugabo ku myaka 19
Afite imyaka 19 umusore wari ufite imyaka 22 yatangiye kumurambagiza, bemeranya kubana.
Ati: “Agitangira kundambagiza nasabye Imana ngo izampe umugabo ukunda Imana, utankubita nk’uko mama wa njye yakubitwaga na data kandi ibyo nasabye Imana yarabimpaye.”
Yaje gufatwa n’amadayimoni mu gihe cy’imyaka itatu
Mu mwaka wa 2001, Mukamazimpaka yari atwite inda ya kabiri, aza gufatwa n’abadayimoni, ayoberwa inkomoko yabo kuko Sebukwe yari umupfumu kandi n’iwabo aho yavukaga bakaba baraterekeraga.
Mukamazimpaka yagize ati “Njya gufatwa, natangiye ibintu binjagata mu mutwe, simbashe kureba mu rumuri. Iyo najyaga gusenga numvaga amajwi ambwira ngo erega natwe wadusenga.”
Hamwe n’umugabo we, basengeraga mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, itsinda ryahabaga rikaba ari ryo ryazaga kumusengera, ariko iyo batangiraga gusenga bose batangiraga guhunyiza. Ni bwo yatangiye kumenya ko ari abadayimoni bamuteye.
Ati “Nubwo nari mfite inda y’amezi arindwi ngo nasimbuka urugo, nkurira igiti nkagera mu bushorishori, ibidayimoni bikanta mu mugezi abantu bagahora bahagaze ndetse barambohaga kuko nari (umurwayi wo mu mutwe) uteye ubwoba.”
Guhera mu 2001 kugeza muri 2003 iwabo hahoraga itsinda ry’abantu basenga bamwe bakaharara abandi bakahirirwa bamusengera ngo akire.
Ati “Najyaga mbacika maze nkajya mu rusengero, ngakubita abagiye gusenga, Bibiliya zabo nkazijugunya maze iyanjye yo nkayishwanyaguza maze impapuzo zayo nkazirya nkazimira.”
Gusa ngo yanyuzagamo akagira agahenge nk’ukwezi kumwe bikiyoberanya noneho bikongera bikagaruka mu buryo budasanzwe.
Ati “Ukuntu Imana ari igitangaza, ya nda nari ntwite yamfashe noneho mfite agahenge, ni uko mbyara umwana muzima kandi mu byara neza.”
Yarapfuye Imana imuzura nk’uko yazuye Lazaro…
Mukamazimpaka avuga ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe wirukanka ku gasozi, uterana amabuye, ngo ntabwo yigeze yonsa umwana we, ahubwo yarariraga maze bamumuhereza ngo amuhe ibere akamuniga.
Ati “Ababirebaga ngo babonaga mfashe amabere nkayonka aho konsa umwana, ngo barambohaga abandi bakamfata maze bakonsa umwana kungufu, ngo nari mfite imbaraga ziteye ubwoba.”
Mu mwaka 2003 mu masaha ya saa cyenda z’amanywa, ngo abamusengeraga bagiye kubona babona arapfuye, baramwambika nk’uko bambika umupfu (umurambo), maze barahuruza kuko babonaga byarangiye.
Muri uko gupfa kwe bashatse umuntu ukora isanduku yo kumuhambamo, ariko we icyo gihe yari mu iyerekwa.
Ati “Nabonye imodoka itwawe n’ikigabo kibi cyane giteye ubwoba maze kigashaka kuyinjiza mu gipangu kirimo umwijima. Mu gihe icyo kigabo kirukankanaga iyo modoka, nahise mbona abagabo babiri bambaye amakanzu yera, bamanukiye ku rwego maze umugabo umwe amfata ku rutugu ati ‘Tukwirukanyemo abadayimoni by’Iteka ryose, guhera uyu munsi ntuzongera guterwa n’abadayimoni.”
Ngo yagaruye ubwenge ku munsi ukurikiyeho ku gasusuruko, urugo rwari rwuzuye abantu baje gushyingura, nyamara uwo munsi ni bwo yari yazutse Imana yamugize mushya.
Byageze igihe abasenga barakomeza barasenga maze abari baje gushyingura baba ari bo bitahira kuko babonaga ko yongeye kugarura akenge.
Ati “Ubuzima bwo kuzuka mva mu byo bamwe bari bise urupfu nabumazemo icyumweru cyose maze ndazanzamuka nongera konsa umwana.”
Mu 2006 Imana yamuhinduye umuvugabutumwa
Mukamazimpaka akomeza avuga ko Imana yamuhamagaje ibyago n’amakuba, yabibayemo igihe kinini ariko Imana yamweretse ko akwiriye guhamya ko abadayimoni badakizwa n’abandi badayimoni ko bakizwa n’Imana yonyine.
Ati “Imana yampaye amahoro y’umutima, ni amahoro ntabonye nashakanye n’umugabo ku munsi wa mbere, ni mahoro ntabonye nabyaye umwana w’imfura, ni amahoro Imana itanga ubwayo.”
Akomeza avuga ko umugabo, umwana, amatungo cyangwa ikindi kintu cyose abantu badakwiye kubigira urwitwazo bakanga gukorera Imana kuko yambashishije kubirenga.
Asoza agira ati “Niba hari ukunesha ni uko hari urugamba, niba Yesu yaragukijije wibyihererana kuko ndi umuhamya wo kuvuga ko Imana yazuye Lazaro nanjye ari yo yanzuye nkaba ndi umuhamya w’ibyo.”
Tombola Felicie
[email protected]

Ibitekerezo 0