Ayo magambo yavuzwe ku wa 7 Kanama 2026, mu nyigisho Apôtre Gitwaza yagezaga ku bakristo. Mu minsi ishize, agace k’iyo nyigisho katangiye gukwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga, kanengwa n’abantu batandukanye.
Muri ako gace, Gitwaza yumvikana abwira abakirisitu ko bakwiriye kwitondera umuntu wa mbere ufata umwana umaze kuvuka, avuga ko hari abarozi bashobora gukoresha abaforomo n’ababyaza bagamije kugira ingaruka ku buzima bw’imyororokere bw’umwana.
Yagize ati “Nubyara umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa, uzirinde umuntu wa mbere uzamufata utamuzi. Umwuka w’abarozi uba mu baforomo n’ababyaza benshi, Satani arabakoresha hariya. Ni bande bari kwica Abayisiraheli ni ababyaza. Umwana apfira hariya ukibyara, ni yo mpamvu iyo uri umukirisitu uri ku nda, jya usaba Imana ngo Malayika ari we ufata umwana wawe cyangwa umuntu wizeye, izere Malayika afata umwana wawe n’uwo wizeye Malayika amukoreshe.’’
Yakomeje avuga ko abo yise abarozi bashobora kugira ingaruka ku myororokere y’abana bakivuka, avuga ko ku bahungu bashobora “gutwarwa intanga”, naho ku bakobwa bakabambura “amagi” yari kuzabafasha kubyara.
Ati “ Nubona ugize umwana w’umuhungu ukabona ateye inda ubabare ariko wishime ni muzima. Abenshi babategera hariya bakivuka, umukobwa akabaho atagira amagi rero abatwite mubasengere n’igihe bakuze jya wirinda kohereza abana kurara ahantu utazi. Mu ijoro baragenda bakabatangamo ibitambo, ntuzongere kuraza umwana ahantu utazi.’’
Zion Temple yasabye imbabazi
Mu itangazo ryasohowe ku wa 7 Ukwakira 2026, Zion Temple Celebration Center yavuze ko yamenye ko amashusho yakuwe muri iyo nyigisho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi ko amagambo arimo yababaje abaforomo n’ababyaza.
Iri torero ryagize riti “Twamenye ko amagambo ari muri ayo mashusho yumvikanye ku bantu cyane cyane abaforomo n’ababyaza nk’abasuzuguza ndetse agasuzugura umwuga wabo n’uruhare rukomeye bagira mu buzima n’imibereho myiza by’abaturage bacu.’’
Iri torero ryavuze ko nta mugambi wari uhari wo gutesha agaciro abaforomo, ababyaza cyangwa undi mwuga uwo ari wo wose.
Bati “ Ariko kandi twemera ko amagambo yakoreshejwe yateje agahinda n’impungenge, kubera iyo impamvu turasaba imbabazi zivuye ku mutima abaforomo n’ababyaza ndetse n’abandi bose bagizweho ingaruka n'ubwo butumwa.’’
Iri torero ryashimangiye ko riha agaciro gakomeye abaforomo n’ababyaza, rishimira ubwitange, ubunyamwuga n’uruhare bagira mu gukiza ubuzima, kwita ku miryango no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Zion Temple yanatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi buhagarariye abaforomo n’ababyaza, mu rwego rwo kugaragaza ukwicuza no gushaka uburyo bwakomeza kubaka ubwumvikane n’icyizere hagati y’impande zombi.
Iri torero yavuze ko ibyo biganiro byagenze neza kandi ko impande zombi zemereje gukomeza gushimangira ubufatanye n’icyizere abaturage bafitiye abaforomo n’ababyaza.



Ibitekerezo 0