Iyi mibare yatangajwe ku wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, n’ibiro ntaramakuru bya Kiliziya Gatolika, Fides, igaragaza ko Afurika isigaye ifite 20,3% by’abayoboke bose ba Kiliziya Gatolika ku Isi, mu gihe u Burayi bufite 20,2%.
Reuters yatangaje ko ari impinduka ikomeye mu mibare y’abayoboke ba Kiliziya Gatolika, cyane cyane ko u Burayi bwari bumaze igihe bufite umubare munini w’abayoboke kurusha Afurika.
Imibare yakusanyijwe kugeza mu mpera za Kamena 2024 igaragaza ko abayoboke ba Kiliziya Gatolika ku Isi bari bageze kuri miliyari 1,422, bangana na 17,8% by’abatuye Isi bose.
Uwo mubare wiyongereyeho 0,1% ugereranyije n’umwaka wari wabanje, bigaragaza ko Kiliziya Gatolika ikomeje kugira abayoboke benshi ku rwego rw’Isi.
Iyo mibare igaragaza ko Afurika ifite abayoboke ba Kiliziya Gatolika bagera kuri miliyoni 288,7, mu gihe u Burayi bufite abagera kuri miliyoni 287,2.
Ibi bivuze ko Afurika irusha u Burayi abayoboke ba Kiliziya Gatolika bagera kuri miliyoni 1,4.
Mu mibare yari yatangajwe umwaka ushize, ishingiye ku makuru yakusanyijwe kugeza muri Kamena 2023, Kiliziya Gatolika yari ifite abayoboke miliyari 1,405 ku Isi.
Icyo gihe, Afurika yari ifite 20% by’abayoboke bose, mu gihe u Burayi bwari bufite 20,4%, bigaragaza ko bwari bukiri imbere ya Afurika.
Imibare mishya igaragaza ko iyo myanya yahindutse, Afurika ikaba yarafashe umwanya wa kabiri mu kugira abayoboke benshi ba Kiliziya Gatolika ku Isi.
Nubwo Afurika yaciye ku Burayi, umugabane wa Amerika ni wo ukomeje kugira umubare munini w’abayoboke ba Kiliziya Gatolika, aho ufite 47,7% by’abayoboke bose ku Isi.
Aziya ifite 11% by’abayoboke, mu gihe Oseyaniya ifite 0,8%.
Raporo ya Fides yanagaragaje impinduka mu mubare w’abayobozi n’abihayimana bakorera Kiliziya Gatolika hirya no hino ku Isi.
Imibare igaragaza ko Kiliziya Gatolika ifite Abasenyeri 5.525, mu gihe abapadiri bageze ku 407.421.
Umubare w’abapadiri wiyongereyeho 425, bikaba bibaye ubwa mbere mu myaka itanu hagaragaye izamuka ryawo.
Iyi mibare igaragaza impinduka mu ikwirakwira ry’abayoboke ba Kiliziya Gatolika ku migabane itandukanye, aho Afurika imaze guca ku Burayi mu gihe umugabane wa Amerika ugikomeje kuza ku isonga.
Raporo yatangajwe na Vatican ishingiye ku mibare yo mu 2024, nubwo yashyizwe ahagaragara mu Ukwakira 2026.






Ibitekerezo 0