IGIHE

Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda n’iyo muri RDC ziyemeje gukomeza ubufatanye mu bihe by’amakimbirane

0 15-04-2025 - saa 10:02, Jean de Dieu Tuyizere

Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda n’iyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziyemeje gukomeza ubufatanye mu bihe ibihugu byombi bifitanye amakimbirane ashingiye ku mpamvu z’umutekano.

Impande zombi zabyemeranyijeho ubwo Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yasuraga Arikidiyosezi ya Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Musenyeri Sinayobye yagize ati “Nubwo ibihugu byacu biri guca mu bihe bikomeye, dukomeje kunga ubumwe binyuze mu masengesho, ubuntu n’ibikorwa byiza dukorera abantu bacu.”

Arikiyepisikopi wa Bukavu, Musenyeri François-Xavier Maroy Rusengo, yagaragaje ko uruzinduko rwa Musenyeri Sinayobye ari igihamya gikomeye cy’umubano w’ubuvandimwe uri hagati ya Diyosezi zombi.

Yagize ati “Turenze kuba inshuti, turi abavandimwe mu buzima busanzwe no mu bugingo. Ntabwo imipaka ya politiki ikwiye gutandukanya Itorero rya Kirisitu ryahanzwe n’ubumwe bw’abana b’Imana.”

Uruzinduko rwa Musenyeri Sinayobye ruri mu murongo watanzwe n’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo muri Afurika yo hagati, yagaragaje ko umubano hagati y’abakirisitu mu bihugu bigize aka karere ukwiye kongererwa imbaraga.

Musenyeri Sinayobye yaherekejwe n'abapadiri batanu bo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu
Ni uruzinduko rwari rugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y'abakirisitu ku mpande zombi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza