Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Ugushyingo 2023, ni bwo muri BK Arena hatangiye kubera irushanwa ry’imikino ya Volleyball rihuza amakipe yo mu Karere yitwaye neza.
Ni muri urwo rwego mu amakipe 11 mu byiciro by'abagore n'abagabo yaturutse mu bihugu bine yiyemeza guhatanira igikombe cyaryo.
Imikino yatangiye saa Sita z’amanywa yabimburiwe n'uwa mu bagore wahuje Police WVC yo mu Rwanda na KCCA WVC yo muri Uganda.
Usibye iseti ya mbere amakipe yombi yari ahanganye izindi zose zoroheye bikomeye cyane abakinnyi b’ikipe ya Police WVC yatsinze amaseti 3-0 (26-24, 25-18, 25-15).
RRA WVC na APR WVC zasoje umwaka arizo zihataniye Igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda zahuriye muri iri rushanwa mu mukino wazo wa mbere ariko Ikipe y’Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro kiyegukana ku maseti 3-0.
Iya mbere yarangiye ari amanota 25-15, iya kabiri iba 25-20 mu gihe iya nyuma yakinwe abakinnyi ba APR WVC bacitse intege yarangiye ari 25-19.
Iyo niyo mikino y'Abagore yabaye kuri uyu munsi ariko ikazakomeza ku munsi ukurikiyeho kuko buri kipe izahura n’indi muri ane yitabiriye, abaye abiri ya mbere akazaharanira umwanya wa mbere.
Hakurikiyeho icyiciro cy'abagabo cyari injyanamuntu, aho Kepler VC yabanje mu kibuga ihangana na Police VC yasoje umwaka w'imikino iri ku mwanya wa gatatu wa Shampiyona.
Kepler VC Ntabwo yatangiye neza uyu mukino kuko yahuzaguritse Police VC ikabibyaza umusaruro ndetse ikayibonamo n’iseti ya mbere yarangiye ari amanota 25-19 ariko iyakurikiyeho iyitangira neza.
Muri iyo seti yakinnye ahanini ishingiye ku gufunga imipira y’ibilo yaterwaga n’abakinnyi ba Police VC byayihaye amahirwe yo kubona amanota ari imbere ihita yishyura ku manota 25-20.
Zombi zimaze kunganya iseti 1-1 zahanganye cyane mu ya gatatu ariko bigeze mu manota 15 Kepler VC irasigara Police VC irinda igera muri 20 ndetse inayitwara kuri 25-19.
Iya gatatu yegukanywe na Police VC itsinze Kepler VC amanota 24-21, iyigerera mu gatebo nayo yayigereyemo mu mikino yo gushimira abasora neza yayitsinzemo amaseti 3-1.
Umukino wa nyuma ku munsi wa mbere wahuje REG VC yo mu Rwanda na Amical VC y’i Burundi yari irimo abakinnyi bigaragara ko ari bato ndetse ari na bake benshi bagira ngo iraza koroha.
Mu ntangiriro zawo yihagazeho igendana na REG mu manota ariko ikabangamirwa no gutanga imipira no guhuza hagati yabo byababujije amanota menshi ndetse bakanatakaza iseti ya mbere batsinzwe,amanota 25-17.
Abakinnyi ba Amical VC bakunzwe n’abafana bake bari muri BK Arena kubera ukuntu bakinnye na REG VC yari ifite benshi harimo n’abashya iherutse kugura nka Ndayisaba Sylvestre, Muvara Ronald na Niyogisubizo Samuel bavuye muri Gisagara VC.
Iyi Kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu yahagarariye neza u Rwanda itsinda amaseti 3-0 kuko iya nyuma yarangiye ari amanota 25-15.
Imikino mu byiciro byose izakomeza kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 14 Ugushyingo 2023.














Ibitekerezo 0