Mu mpera z’icyumweru gishize, ku wa 4 Ukwakira 2026, ni bwo Perezida wa FRVB, Ngarambe Raphaël, yitabiriye Ihuriro ry’Amashyirahamwe ya CAVB ryabereye i Sal muri Cape-Vert.
Ku wa 6 Ukwakira 2026, FRVB yavuze ko icyo gihe yashyikirijwe igihembo cy’indashyikirwa mu mikorere myiza yaryo by’umwihariko ibimaze kugerwaho n’uruhare mu iterambere rya Volleyball muri Afurika.
Muri iri huriro kandi, u Rwanda rwashimiwe uburyo rwateguyemo irushanwa rihuza amakipe yitwaye neza muri Afurika ‘CAVB Africa Men’s Club Championship’ ryakinwe kuva tariki ya 20 Mata kugeza ku ya 3 Gicurasi 2026.
CAVB yashimye umusanzu wa Perezida Paul Kagame washyigikiye ndetse akanitabira imikino itandukanye y’iri rushanwa ryakinirwaga muri BK Arena na Petit Stade.
U Rwanda ni umufatanyabikorwa wa CAVB, yarushimiye korohereza Abanyafurika kubona visa zo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye iba yateguye.
Al Ahly SC yo mu Misiri ni yo yegukanye Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo, itsinze Police VC yo mu Rwanda amaseti 3-0 (20-25, 21-25, 22-25), ku mukino wa nyuma.




Ibitekerezo 0