Aya mahugurwa ngarukamwaka azwi nka ‘2026 Rwanda Volleyball Referees’ Refresher Course’, yamaze iminsi ibiri mu Mujyi wa Kigali, asozwa ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026.
Yibanze ku kongera kwibutsa abasifuzi amategeko agenga umukino, impinduka zagiye ziyongeramo ndetse no kunoza uburyo bafata ibyemezo mu bihe bikomeye by’umukino.
Umusifuzi Mpuzamahanga akaba n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abasifuzi ba Volleyball mu Rwanda, Ndayisaba Alphonse, yavuze ko hibanzwe cyane ku makosa akunze kubera hafi y’urushundura, aho gufata icyemezo gikwiriye bisaba umusifuzi kuba maso.
Yagaragaje ko harimo nk’igihe umukinnyi ashobora kurenga mu kibuga cy’uwo bahanganye, gukora ku rushundura cyangwa gukina umupira inshuro ebyiri, byose bikaba bisaba abasifuzi kubyitondera kugira ngo birinde ibyemezo bishobora kugira ingaruka ku mukino.
FRVB kandi irateganya kwifashisha ikoranabuhanga mu gufasha abasifuzi kugenzura ibyemezo bimwe na bimwe, hagamijwe kugabanya amakosa ashobora kubaho no kurushaho gutanga ubutabera buboneye mu mikino.
Visi Perezida wa Kabiri wa FRVB ushinzwe Amarushanwa, Gasasira Janvier, yasabye abasifuzi kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, bakarangwa n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo kugira ngo Shampiyona izarusheho kugenda neza.
Ati “Mushonje muhishiwe. Ariko namwe murasabwa kuzatanga ubutabera buboneye. Murasabwa kuba inyangamugayo ndetse birabasaba gushyiramo imbaraga.”
Gasasira yanatangaje ko FRVB iri gushaka ubushobozi bwo kongera insimburamubyizi abasifuzi bahabwa ku mikino bayobora, mu rwego rwo kurushaho kunoza imibereho n’imikorere yabo.
Aya mahugurwa yanabaye umwanya wo kugaragaza intambwe imisifurire ya Volleyball mu Rwanda ikomeje gutera. Abasifuzi batatu, Havugimana Emmanuel wakoreye amahugurwa n’ibizamini mu Misiri, Ishimwe Clémence wabikoreye muri Gambia na Ntigurirwa Placide wabikoreye muri Sénégal, bashimiwe nyuma y’intambwe bateye mu rugendo rwo kuba abasifuzi mpuzamahanga.
Ni mu gihe kandi muri Mata 2026, Kigali yakiriye amahugurwa yo ku rwego rwa Afurika y’abasifuzi mpuzamahanga yateguwe n’Impuzamashyirahamwe ya Volleyball muri Afurika, CAVB, mbere y’Igikombe cya Afurika cy’Amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo.
Shampiyona ya Volleyball y’u Rwanda ya 2026/27 izatangira ku wa 16 Ukwakira 2026, imikino ibanza ikinirwe muri Petit Stade i Remera.



















Ibitekerezo 0