Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2022 kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2022, abasiganwa bakora intera y’ibirometero 148,3 guhera saa tatu za mu gitondo.

Abasiganwa bahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera bafata inzira ya Gishushu, Kimicanga, ku Kinamba- Nyabugogo na Gatsata ahatangiriye kubarwa ibihe mbere yo gufata umuhanda wa Karuruma- Nyacyonga-Gasanze- Batsinda na Kagugu.

Banyuze kandi mu muhanda wo mu Kabuga ka Nyarutarama berekeza Kibagabaga- Kimironko- Zindiro- Economic Zone -Kuri 15 na Mulindi mbere yo gukomeza i Rwamagana aho bageze mu mujyi waho bakazenguruka intera ya kilometero 6,5 inshuro 10.

Kuva i Kigali kugera Rwamagana, isiganwa ryayobowe n’abakinnyi b’Abanya-Maroc El Houçaine Sabbahi na Mohamed El Maatougui ndetse n’Umwongereza Ethan Hayter.

Ikinyuranyo cy’iminota ine cyigeze gushyirwamo n’aba bakinnyi bari imbere hagati yabo n’igikundi, cyasigaye ari amasegonda 12 kugeza bose bagendeye hamwe mu muzenguruko wa nyuma i Rwamagana.

Umufaransa Sandy Dujardin ukinira TotalEnergies ni we watanze abandi gukoza ipine mu murongo nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 28 n’amasegonda 25.

Yakurikiwe na Laurence Axel wa B&B Hotels na yo mu Bufaransa, Restrepo Valencia Jhonatan wa Drone Hopper yo muri Colombia aba uwa gatatu mu gihe Umunya-Erythrèe Mulueberhan Hennok wa Bike Aid yabaye uwa kane.

Uhiriwe Byiza Renus wa Team Rwanda yabaye uwa gatanu anganya ibihe n’abandi bose baje mu myanya 49 ya mbere.

Abandi Banyarwanda baje hafi ni Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa Benediction Ignite wabaye uwa 25, Mugisha Moïse wa Pro Touch wabaye uwa 27, Mugisha Samuel wa Pro Touch wabaye uwa 37, Uwiduhaye wa Benediction wabaye uwa 38 na Niyonkuru Samuel wabaye uwa 47.

Urutonde rusange ruyobowe n’Umufaransa Geniez Alxandre wa TotalEnergies nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 33 n’amasegonda atandatu.

Akurikiwe n’Umunya-Colombia Restrepo Valencia Jhonatan wa Drone Hopper arushwa amasegonda atandatu naho Sandy Dujardin akaba arushwa amasegonda arindwi mu gihe Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Uhiriwe Byiza Renus wa 22 aho arushwa amasegonda 20.

Tour du Rwanda izakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 22 Gashyantare 2022, ubwo abasiganwa bazava i Kigali kuri MIC berekeza i Rubavu mu gace karekare kareshya n’ibilometero 155,9.

Team Coop, Israel Premier Tech na TotalEnergies zasimburanwaga mu kuyobora igikundi
Team Coop, Israel Premier Tech na TotalEnergies zasimburanwaga mu kuyobora igikundi
Abakinnyi batatu bacomotse mu bandi hakiri kare
Abakinnyi batatu bacomotse mu bandi hakiri kare
Madrazo Angel Ruiz wa Burgos- BH ahabwa amazi hagati mu isiganwa
Madrazo Angel Ruiz wa Burgos- BH ahabwa amazi hagati mu isiganwa
Mugisha Samuel wa ProTouch agendera hamwe n'abandi mu gikundi
Mugisha Samuel wa ProTouch agendera hamwe n'abandi mu gikundi
Benediction Ignite na ProTouch zakiniraga hagati mu gikundi
Benediction Ignite na ProTouch zakiniraga hagati mu gikundi
Nassr Eddine Matougui, Sabbahi El Houcaine na Stockman Abraham bayoboye isiganwa
Nassr Eddine Matougui, Sabbahi El Houcaine na Stockman Abraham bayoboye isiganwa
Umuyobozi wa Bella Flowers ari mu baherekeje Tour du Rwanda 2022 i Rwamagana
Umuyobozi wa Bella Flowers ari mu baherekeje Tour du Rwanda 2022 i Rwamagana
Mu Burasirazuba by'umwihariko i Rwamagana hazwi nk'igicumbi cy'indabo
Mu Burasirazuba by'umwihariko i Rwamagana hazwi nk'igicumbi cy'indabo
Alexandre Geniez wambaye umwenda w'umuhondo yacungirwaga hafi n'abakinnyi ba Tarteletto yo mu Bubiligi
Alexandre Geniez wambaye umwenda w'umuhondo yacungirwaga hafi n'abakinnyi ba Tarteletto yo mu Bubiligi
Abakinnyi b'Abanyarwanda bagenderaga hagati mu gikundi
Abakinnyi b'Abanyarwanda bagenderaga hagati mu gikundi
Abanyarwanda bongeye kwishimira kubona amagare agera iwabo
Abanyarwanda bongeye kwishimira kubona amagare agera iwabo
Bamwe mu bari bafite indabo za Bella Flowers baha ikaze Tour du Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba
Bamwe mu bari bafite indabo za Bella Flowers baha ikaze Tour du Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba
Sandy Dujardin yishimira gutanga abandi ku murongo i Rwamagana
Sandy Dujardin yishimira gutanga abandi ku murongo i Rwamagana
Dujardin yabaye umukinnyi wa kabiri wa TotalEnergies wegukanye etape muri Tour du Rwanda 2022
Dujardin yabaye umukinnyi wa kabiri wa TotalEnergies wegukanye etape muri Tour du Rwanda 2022
Dujardin Sandy ashimirwa nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda
Dujardin Sandy ashimirwa nyuma yo kwegukana agace ka kabiri ka Tour du Rwanda
Main Kent wa ProTouch yongeye guhembwa na RwandAir nk'umukinnyi mwiza w'Umunyafurika
Main Kent wa ProTouch yongeye guhembwa na RwandAir nk'umukinnyi mwiza w'Umunyafurika
Alexandre Geniez wa TotalEnergies ni we ukomeje kwambara umwenda w'umuhondo
Alexandre Geniez wa TotalEnergies ni we ukomeje kwambara umwenda w'umuhondo
El Houcaine Sabbahi wa Maroc ni we warushije abandi guterera imisozi mu muhanda ujya i Rwamagana
El Houcaine Sabbahi wa Maroc ni we warushije abandi guterera imisozi mu muhanda ujya i Rwamagana
TotalEnergies ikomeje kuba ikipe ihiga izindi mu isiganwa
TotalEnergies ikomeje kuba ikipe ihiga izindi mu isiganwa
Drege Andre wa Team Coop ni we mukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa
Drege Andre wa Team Coop ni we mukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa
Uhiriwe Byiza Renus ni we Munyarwanda ukomeje kwitwara neza mu isiganwa
Uhiriwe Byiza Renus ni we Munyarwanda ukomeje kwitwara neza mu isiganwa
Sabbahi El Houcaine yahize abandi no mu manota ya sprint yatanzwe mu muhanda
Sabbahi El Houcaine yahize abandi no mu manota ya sprint yatanzwe mu muhanda
Urutonde rusange nyuma y'uduce tubiri tumaze gukinwa
Urutonde rusange nyuma y'uduce tubiri tumaze gukinwa

Amafoto: Igirubuntu Darcy