Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2022 kakinwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Mutarama 2022, abasiganwa bakora intera y’ibirometero 148,3 guhera saa tatu za mu gitondo.
Abasiganwa bahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera bafata inzira ya Gishushu, Kimicanga, ku Kinamba- Nyabugogo na Gatsata ahatangiriye kubarwa ibihe mbere yo gufata umuhanda wa Karuruma- Nyacyonga-Gasanze- Batsinda na Kagugu.
Banyuze kandi mu muhanda wo mu Kabuga ka Nyarutarama berekeza Kibagabaga- Kimironko- Zindiro- Economic Zone -Kuri 15 na Mulindi mbere yo gukomeza i Rwamagana aho bageze mu mujyi waho bakazenguruka intera ya kilometero 6,5 inshuro 10.
Kuva i Kigali kugera Rwamagana, isiganwa ryayobowe n’abakinnyi b’Abanya-Maroc El Houçaine Sabbahi na Mohamed El Maatougui ndetse n’Umwongereza Ethan Hayter.
Ikinyuranyo cy’iminota ine cyigeze gushyirwamo n’aba bakinnyi bari imbere hagati yabo n’igikundi, cyasigaye ari amasegonda 12 kugeza bose bagendeye hamwe mu muzenguruko wa nyuma i Rwamagana.
Umufaransa Sandy Dujardin ukinira TotalEnergies ni we watanze abandi gukoza ipine mu murongo nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 28 n’amasegonda 25.
Yakurikiwe na Laurence Axel wa B&B Hotels na yo mu Bufaransa, Restrepo Valencia Jhonatan wa Drone Hopper yo muri Colombia aba uwa gatatu mu gihe Umunya-Erythrèe Mulueberhan Hennok wa Bike Aid yabaye uwa kane.
Uhiriwe Byiza Renus wa Team Rwanda yabaye uwa gatanu anganya ibihe n’abandi bose baje mu myanya 49 ya mbere.
Abandi Banyarwanda baje hafi ni Manizabayo Eric ‘Karadiyo’ wa Benediction Ignite wabaye uwa 25, Mugisha Moïse wa Pro Touch wabaye uwa 27, Mugisha Samuel wa Pro Touch wabaye uwa 37, Uwiduhaye wa Benediction wabaye uwa 38 na Niyonkuru Samuel wabaye uwa 47.
Urutonde rusange ruyobowe n’Umufaransa Geniez Alxandre wa TotalEnergies nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 33 n’amasegonda atandatu.
Akurikiwe n’Umunya-Colombia Restrepo Valencia Jhonatan wa Drone Hopper arushwa amasegonda atandatu naho Sandy Dujardin akaba arushwa amasegonda arindwi mu gihe Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Uhiriwe Byiza Renus wa 22 aho arushwa amasegonda 20.
Tour du Rwanda izakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 22 Gashyantare 2022, ubwo abasiganwa bazava i Kigali kuri MIC berekeza i Rubavu mu gace karekare kareshya n’ibilometero 155,9.



































Amafoto: Igirubuntu Darcy


Ibitekerezo 0