Isiganwa ry’imodoka “Nyirangarama Sprint Rally 2026”, ribanziriza andi ku ngengabihe muri Shampiyona y’u Rwanda y'uyu mwaka, ryabaye ku wa Gatandatu mu Karere ka Rulindo, ryegukanywe na Giancarlo Davite afatanyije na Davite Matteo bari muri Mitsubishi Evo X, imodoka esheshatu ntizabafasha kurirangiza bitewe n’ibibazo bitandukanye.
Mu mihanda ya Gashenyi na Rushashi ni ho iri siganwa rireshya n'ibilometero 175 ryanyuze, ahatangiye imodoka 10 muri 11 byari biteganyijwe ko ari zo zitabira iri siganwa ryabaga ku nshuro ya gatanu kuva mu 2019.
Mu bapilote bari bahanzwe amaso harimo Giancarlo Davite wegukanye Nyirangarama Sprint Rally ya 2025, Kanangire Christian witwaye neza muri Safari Rally yabereye muri Kenya muri Werurwe ndetse na Queen Kalimpinya watwaye Shampiyona y'Igihugu ya 2025.
Mu modoka enye zasoje, iyakoresheje ibihe byiza ni Mitsubishi Evo X yari itwawe na Giancarlo Davite ari kumwe n'umuhungu we, Matteo Davite, aho bakoresheje isaha n’iminota 12.
Gakwaya Eric na Kayibanda Aurore bari batwaye Subaru Impreza N10 basoreje ku mwanya wa kabiri bakoresheje isaha, iminota 24 n’amasegonda 12 mu gihe Queen Kalimpinya na Ngabo Olivier begukanye Shampiyona y’Igihugu ya 2025, babaye aba gatatu bakoresheje isaha, iminota 34 n’amasegonda 22.
Ni ku nshuro ya kabiri yikurikiranya Giancarlo Davite yegukana isiganwa rya Nyirangarama Rally, bikaba inshuro ya gatatu muri rusange nyuma yo gutwara irya 2019 ubwo ryakinwaga bwa mbere.
Mbere y'isiganwa, abakanishi babanje gutunganya imodokaUmunyamabanga Mukuru wa RAC, Cyatangabo Ange François na Visi Perezida wayo, Kwizera Claude, bari mu bakinnye iri siganwaGiancarlo Davite ategereje ko amasaha yo gusiganwa ageraKayibanda Aurore wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yari yongeye kwitabira aho akinana na Gakwaya EricQueen Kalimpinya na Ngabo Olivier bakinnye isiganwa rya mbere ry'imbere mu gihugu muri uyu mwaka, nyuma yo gutwara Shampiyona ya 2025Subaru Impreza yari itwawe na Yoto Fabrice wakinanye na Alain GasarabweGiancarlo Davite na Matteo Davite bamaze kumenyera imihanda yo mu Karere ka RulindoImodoka enye ni zo zashoje Nyirangarama Rally ya 2026, yakinwaga ku nshuro ya gatanuMurengezi Bryan na Mpano Avy basoreje ku mwanya wa kaneRutabingwa Fernand ayoboye igikorwa cyo guhemba abitwaye nezaKalimpinya Queen na Ngabo Olivier bafite Shampiyona iheruka, basoreje ku mwanya wa gatatuGakwaya Eric na Kayibanda Aurore bahemberwa umwanya wa kabiri begukanyeKayibanda Aurore yahembwe nk'umugore witwaye neza mu isiganwaGiancarlo Davite na Matteo Davite ni bo begukanye ‘Nyirangarama Sprint Rally 2026’Giancarlo Davite na Matteo Davite bifotozanya nyuma yo kwegukana isiganwa
Ibitekerezo 0