Uyu mukino wabereye ku kibuga cya Tennis kiri muri RP Kigali, ahahoze hitwa IPRC Kigali, wasize Hemery ari we mukinnyi wegukanye icyumweru cya mbere cy’iri rushanwa rihuza abakinnyi babigize umwuga.
Hemery yinjiye muri uyu mukino ari we uhanzwe amaso cyane, bitewe n’ubunararibonye afite mu marushanwa mpuzamahanga ndetse n’urugendo rwiza yari yagize kuva Rwanda Open M25 itangiye.
Mu mukino wa nyuma, uyu Mufaransa yatangiye ari hejuru ya Benjamin Lock, amushyiraho igitutu kuva mu ntangiriro. Yegukanye iseti ya mbere ku manota 6-3, akomeza kwitwara neza no mu ya kabiri na yo ayitsinda 6-3, ahita asoza umukino adatakaje iseti n’imwe.
Hemery yari yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera mugenzi we w’Umufaransa Florent Bax muri ½ cy’irangiza, mu gihe Benjamin Lock yari yakuyemo Umuholandi Max Houkes wari nimero ya mbere mu bakinnyi bahabwaga amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa.
Intsinzi ya Hemery i Kigali yongeye gushimangira ubunararibonye bw’uyu mukinnyi w’imyaka 31, umaze igihe mu marushanwa mpuzamahanga.
Ku rutonde rwa ATP rwashyizwe hanze ku wa 21 Nzeri 2026, Hemery yari ku mwanya wa 321 ku Isi mu gihe urwego rwo hejuru yigeze kugeraho ari umwanya wa 116, yagezeho ku wa 30 Mata 2018.
Abanyamerika begukanye irushanwa ry’abakina ari babiri
Mu cyiciro cy’abakina ari babiri, igikombe cyegukanywe n’Abanyamerika Axel Nefve na Noah Schachter nyuma yo gutsinda Umurundi Allan Gatoto wari kumwe n’Umunya-Kenya Kael Shalin Shah.
Nefve na Schachter batsinze uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu ku maseti 2-0, begukana iseti ya mbere ku manota 6-3 mbere yo kurushaho kwiharira umukino mu ya kabiri, bakayitsinda 6-2.
Gatoto na Shah bari bakoze urugendo rwiza muri iri rushanwa, bagera ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera abo bari bahanganye mu byiciro byabanje.
Nubwo batabashije kwegukana igikombe, kugera ku mukino wa nyuma byatumye baba bamwe mu bakinnyi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bitwaye neza muri iki cyumweru cya mbere cya Rwanda Open M25.
Icyumweru cya kabiri kirakomereza i Kicukiro
Nyuma y’uko icyumweru cya mbere gisojwe, Rwanda Open M25 izahita ikomereza mu cyumweru cya kabiri, kizakinwa kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 11 Ukwakira 2026.
Imikino y’icyumweru cya kabiri izabera ku bibuga bya Kicukiro Ecology Tennis Club, aho abakinnyi bazongera guhatanira amanota abafasha kuzamuka ku rutonde mpuzamahanga ndetse n’ibihembo by’amafaranga.
Rwanda Open M25 iri mu marushanwa ya ITF Men’s World Tennis Tour, ategurwa mu rwego rwo guha abakinnyi babigize umwuga amahirwe yo gukusanya amanota abafasha kuzamuka ku rutonde rwa ATP no kwitegura amarushanwa akomeye yo ku rwego rwisumbuye.
Nk’uko byagenze mu cyumweru, Abanyarwanda babiri ari bo Niyigena Etienne na Ishimwe Claude bazongera kwitabira iri rushanwa ritanga amanota 25 ku mukinnyi waryegukanye mu gihe ibihembo bigabanwa n’abitwaye neza biba bingana n’ibihumbi 30 by’Amadolari buri cyumweru.
















Amafoto: Sendegeya Jules






Ibitekerezo 0