Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Werurwe 2023, ni bwo mu Karere ka Kayonza hakiniwe icyiciro cya gatatu cya Shampiyona y’Umukino wa Boccia.
Mu mikino yabaye, Ikipe ya Muhanga yatsinze iya Gakenke amanota 6-5, Rutsiro itsindwa na Nyanza 4-3, Gisagara itsindwa na Musanze 10-3, Ngororero itsinda Muhanga 9-2 mu gihe Gakenke yatsinze Gisagara 6-5.
Kwitwara neza kw’Ikipe ya Gakenke muri uyu mukino, byatumye isoza igice cya gatatu cya Shampiyona iyoboye n’amanota 41, ikurikiwe na Ngororero ifite amanota 40.
Ku mwanya wa gatatu hari Musanze ifite amanota 38, igarukirwa na Rutsiro ifite 36 mu gihe Nyanza (30), Muhanga (26) na Gisagara (21) zikurikiraho mu yindi myanya itatu.
Amakipe ane ya mbere ni yo yahise abona itike yo kuzakina imikino ya nyuma iteganyijwe kuzakinwa muri Gicurasi uyu mwaka.
Boccia ni umukino ukinwa n’abakinnyi bafite ubumuga bukomatanyije. Bakina bicaye aho buri umwe aba ahatana no kwegereza agapira ku mupira uba uri mu kibuga bita ‘Jack’.
Impande zombi zishobora gukina umuntu ku giti cye cyangwa nk’ikipe aho buri kipe itanga abakinnyi batatu.
Mu gukina umuntu ku giti cye, abakinnyi bane bashobora gukina mu gihe mu buryo bw’ikipe abakinnyi baba ari batandatu ubateranyije.
Mu gushaka kwegereza udupira ku mupira uba uri mu kibuga, buri ruhande rukina imipira itandatu yaba umutuku cyangwa ubururu.
Nyuma y’uko buri ruhande rukinnye imipira yarwo, umukinnyi cyangwa ikipe ifite imipira iri hafi ya Jack, ihabwa inota rimwe kongeraho inota rimwe kuri buri mupira uri hafi ya Jack kurusha uw’uwo bahanganye.
Nyuma, amanota yose aregeranywa hakarebwa ufite amanota menshi akaba ariwe utsinda umukino nyirizina.
Umukino wa Boccia watangiye ukinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mutwe ariko nyuma hongerwamo n’abandi bafite ubumuga bw’ingingo.
Mu 2016 ni bwo Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite Ubumuga (NPC Rwanda) yatangije Shampiyona y’uyu mukino mu Rwanda.












Ibitekerezo 0