Myugariro Kieran Trippier ni we wabonye igitego cya mbere ku ruhande rw’u Bwongereza ku munota wa 5 gusa, agitsinze neza ku mupira w’umuterekano. Gusa Ivan Perišić usanzwe akinira Inter Milan yaje kucyishyura ku munota wa 68.

Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya 1-1, hitabazwa iminota 30 y’inyongera, maze Mario Mandžukić ukinira ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, araza nabi Abongereza ubwo yashyiragamo igitego cya kabiri ku munota wa 109.

Croatia yahise ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi aho izacakirana n’u Bufaransa kuri Luzhniki Stadium mu murwa mukuru Moscow, ku wa 15 Nyakanga 2018.

U Bwongereza bugomba kubanza guhatanira n'u Bubiligi umwanya wa gatatu, umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu.

Iyi yari inshuro ya mbere u Bwongereza bugeze mu mikino ya kimwe cya kabiri nyuma ya 1990, ikaba n’iya mbere kuri Croatia nyuma ya 1998. Ni n'inshuro ya mbere Croatia igiye gukina umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi.

Croatia inakuyeho agahigo kari kamaze imyaka 20, iba ikipe ya mbere ibashije gutsinda umukino wa kimwe cya kabiri mu Gikombe cy'Isi kandi ari yo yabanjwe igitego, nyuma y'u Bufaransa bwabikoze mu 1998 bubikoreye kuri iki gihugu n'ubundi.

Umukino watangiye abafana bibaza uza gutsinda

Ba Kapiteni: Luka Modric wa Croatia na Harry Kane w'u Bwongereza baramukanya mbere y'umukino

Dele Alli yacungirwaga hafi n'abakinnyi ba Croatia, aha yaguye barwanira umupira

Kieran Trippier yafunguye amazamu y'Abongereza, umukino uhita uhindura isura

Danijel Subašić wari mu izamu rya Croatia yirambuye ngo arebe ko umupira yawugeraho, biba iby'ubusa

Byabaye ibyishimo ku Bongereza, gusa ntibyarambye

Abakinnyi bakomeje kugundagurana, nta we ukeneye guha undi urwaho

Ivan Perisic yaje kwishyura igitego ku munota wa 68 maze ibintu bisubira ibubisi

Umuzamu w'Abongereza Jordan Pickford yashidutse umupira winjiye mu rushundura

Mario Mandzukic yashyizemo igitego cya kabiri cya Croatia

Ibyishimo by'Abongereza ntibyarambye
Ibyishimo by'Abongereza ntibyarambye
Modric ntiyanyuzwe n'ibyemezo byose by'umusifuzi

Croatia mu byishimo nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Isi ku nshuro ya mbere

Mandzukic na Perisic, bombi bahesheje Croatia intsinzi

Ivan Rakitic yashwanye na Dele Alli umusifuzi aritambika

Uyu yabuze uko yifata kubera uburyo Croatia yari ibamereye nabi

Agahinda kabaye kenshi ku bakunzi ba 'Three Lions', ikipe y'igihugu y'u Bwongereza

Uyu mugabo wareberaga umupira muri Hyde Park i London we kwihangana byamunaniye ararira

Abongereza bararanye agahinda
Abongereza bararanye agahinda