Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Nyakanga 2025, ni bwo APR FC yatangaje ko yongereye abakinnyi bashya mu bo izakoresha mu mwaka utaha w’imikino wa 2025/26.
Abo bakinnyi ni William Togui Mel wakiniraga Ankara Keçiörengücü yo muri Turikiya, akaba yemereranyije n’iyi kipe ko azayikinira mu gihe cy’imyaka ibiri, na Nduwayo Alexi wakiniraga Gasogi United FC, uzayikinira imyaka itatu.
Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yatekereje kuri Nduwayo, kuko mu bakinnyi bakina hagati mu bwugarizi ari bo Aliou Souané, Niyigena Clément na Nshimiyimana Yunussu, bari bakeneye undi wo kubafasha.
Nyuma yo gutangaza aba bakinnyi, bagomba guhita basanga abandi bagafatanya imyitozo yitegura umwaka w’imikino utaha, izanahagarariramo u Rwanda muri CAF Champions League.











Ibitekerezo 0