Manchester City iri mu bibazo bikomeye cyane nyuma y’uko Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza (Premier League), iyihamije ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wayo hagati ya 2009 na 2018.

Ibi byashimangiwe kandi n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bwongereza (FA), ryagaragaje ko iyi kipe yahamwe n’ibyaha bigera ku 115, nyuma y’imyaka ine ikorwaho iperereza.

Ibibazo muri iyi kipe byamaze kurenga umupira w’amaguru bigera no mu bukungu bw’igihugu, cyane ko no mu byaha iyi kipe ishinjwa harimo no kunyereza imisoro y’agera kuri miliyoni 20 y’Amapawundi, binyuze mu masezerano afite agaciro ka miliyoni 900 y’Amapawundi adafitiwe ibisobanuro.

Kuva mu 2008, Man City ni umutungo w’ikigo cya Abu Dhabi United Group (ADUG) cy’umushoramari akaba n'umunyapolitiki Sheikh Mansour bin Zayed Al Nahyan, wo muri UAE.

Ikinyamakuru The Telegraph cyatangaje ko hari ibiganiro byahuje uyu mugabo usanzwe ari Visi Perezida wa UAE akaba na Minisitiri w’Intebe Wungirije wayo, we na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Andy Burnham.

Sheikh Mansour bin Zayed Al Nahyan yasabye Burnham kwitambika icyemezo cyo guhana iyi kipe, kuko nibiramuka bikozwe bizagira ingaruka ku masezerano y’ishoramari ibihugu byombi byari bafitanye, arimo kubaka ikigo cy’ishoramari kimeze nk’icya Silicon Valley cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ishoramari ryari kuzashorwa mu bigo bya Oxford na Cambridge, kugira ngo hubakwe ikigo cy’ikoranabuhanga kiri mu bya mbere bikomeye ku Isi, kandi ibi bigo bijye bisohokamo abanyeshuri ba mbere b'intiti mu ikoranabuhanga kurenza abandi.

Bivugwa ko kandi mbere y’uko Man City ihamwa n’ibyaha, Chairman wayo, Khaldoon Al Mubarak, ari kumwe n’abahagarariye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, barebeye hamwe uko umushinga uzakorwa n’aho ikigo kizubakwa.

Mu myaka itanu ishize, UAE imaze gushora imari y’arenga miliyari 30 y’Amapawundi mu nzego zitandukanye z’u Bwongereza, harimo iz’umutekano, iz’uburezi ndetse n’ikoranabuhanga.

Ibi byose biri kuba mu gihe Man City itarafatirwa ibihano ku byaha yahamijwe. Nifatirwa ibihano ishobora kwishyura amafaranga menshi, gukurwa muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, guhagarikwa ku isoko ry'abakinnyi, kwamburwa ibikombe yatwaye n’ibindi.

Nyiri Man City Sheikh Mansour bin Zayed Al Nahyan ashobora kwitambika ishoramari UAE yateganyaga mu Bwongereza igihe ikipe ye yafatirwa ibihano
Nyiri Man City Sheikh Mansour bin Zayed Al Nahyan ashobora kwitambika ishoramari UAE yateganyaga mu Bwongereza igihe ikipe ye yafatirwa ibihano