Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2026 ni bwo iyi stade yakiriye umukino wa gicuti Mukura Victory Sports yanganyijemo na APR FC ibitego 2-2.
Gusa uyu mukino wabereye mu muhezo, ukinwa nta bafana, aho itangazo ryashyizwe hanze n’Ikipe ya APR FC mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ryavugaga ko ari “kubera imirimo yo gusana iyi stade ikomeje.”
Amakuru IGIHE yamenye ni uko Mukura Victory Sports yifuzaga gukoresha uyu mukino mu gutaha iki kibuga yari isanzwe yakiriraho, ariko yamenyeshejwe ko kitaraboneka burundu.
IGIHE yamenye kandi ko Minisiteri ya Siporo yeguriwe stade zose ndetse akaba ari yo ikurikirana imirimo ya buri munsi ituma zihora zimeze neza, yamaze gutanga isoko ryo gusana ibitameze neza muri Stade ya Huye dore ko imaze igihe idakoreshwa.
Ubwo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Col Claudien Bizimungu, yasuraga imirimo yo gushyira ikibuga gishya muri Stade ya Huye ku wa 23 Nzeri 2026, havuzwe ko “imirimo yo gusimbuza ubwatsi bwo ku kibuga (tapis) igeze kuri 98%.”
Iyi mirimo yo gushyira imiyoboro y’amazi mu kibuga no gushyiramo ubwatsi bushya muri iyi stade yatangiye mu mpeshyi ya 2025, igenda ihagarara, aho muri Kamena 2026 hari hatangajwe ko izaba yarangiye bitarenze tariki ya 15 Kanama 2026.
Gusa mbere y’uko iyo tariki igera, sosiyete y’Abanya-Bénin yitwa Greenfields, yashyiraga ikibuga muri Stade ya Huye, yahagaritse imirimo kubera kutishyurirwa igihe mu gihe amasezerano yayo yari kurangira ku wa 1 Nzeri 2026.
Ku wa 27 Kanama 2026, Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yashimangiye ko itariki bari bahiye yo gusorezaho imirimo itubahirijwe kubera ko bahuye “n’imbogamizi nyinshi zijyanye n’urwego rwa tekinike” ariko imirimo igiye guhita isubukurwa.
Stade Huye yaherukaga gukinirwaho mu mpera za Gicurasi 2025, iri mu bibuga bizakinirwaho Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27 imaze ukwezi itangiye.
Gusa kugeza ubu amakipe ya Mukura VS n’Amagaju FC asanzwe ayakiriraho, yabwiwe ko bigoye ko yazayikiniraho umukino uzayahuza ku wa 11 Ukwakira 2026 ubwo Shampiyona izaba isubukuwe nyuma y’imikino y’amakipe y’ibihugu.
Ibi bivuze ko amakipe yombi azakomeza kwakirira kuri Stade Kamena nk’uko bimeze kuva mu mwaka w’imikino ushize wa 2025/26.









Ibitekerezo 0