Kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026, ni bwo Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino wa gicuti uzayihuza na Kenya, ku wa Mbere muri Stade Amahoro.
Ni imyitozo itagaragayeho umunyezamu wa mbere w’Amavubi, Ntwari Fiacre, wagaragaje ikibazo cyo kubabara mu itako ubwo batsindaga Cap-Vert ibitego 2-1, i Praia.
Abandi bakinnyi bose bameze neza ndetse bakoze imyitozo, gusa umutoza Stephen Constantine yavuze ko uyu mukino uzagaragaramo abakinnyi batandukanye n’abo Abanyarwanda babonye mu mikino iheruka.
Yagize ati “Tuzakina umukino ukomeye kuko gahunda ni ugutsinda. Kuri iyi nshuro nzifashisha abakinnyi batabonye umwanya wo gukina, kuko bose bakwiriye kwigaragaza kuko ntawamenya ubutaha wabona hari abatagarutse.”
“Tuzabona ikipe itandukanye, ikina mu buryo butandukanye kuko umuntu ntabwo yahora akoresha 11 babanza mu kibuga gusa.”
Mu bakinnyi batarabona umwanya wo gukina harimo Hakizimana Adolphe na Niyongira Patient bakina mu izamu, umwe muri bo akaba azasimbura Ntwari utazagaraga.
Abandi batarabona umwanya na muto wo gukina ni Niyigena Clement, Darryl Nkulikiyimana, Uwumukiza Obed, Hamis Hakim, Samuel Gueulette na Joy-Slayd Mickels.
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kuza ku kibuga gushyigikira abakinnyi babo, kuko na bo bazabaha intsinzi ku mukino wa Kenya nubwo ari uwa gicuti.
Ikipe y’u Rwanda igiye gukina uyu mukino iri mu bihe byiza, dore ko mu mukino ine iheruka gukina yose yayitsinze, binayifasha kuyobora urutonde rw’Itsinda K ryo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2026. Iri irisangiye na Mali binganya amanota atandatu, hamwe na Cap-Vert na Liberia zidafite inota.












Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Ibitekerezo 0