Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kimenyi Yves na we wabaye umukinnyi ariko nyuma yo guhagarika gukina akayoboka inzira y’ibiganiro bihindura imyumvire y’aba-sportifs binyuze ku muyoboro we wa YouTube yise ‘Beyond 90 Initiative’.
Kimenyi yabajije Usengimana impamvu abareberera inyungu abakinnyi badakunze gufasha abakinnyi bo mu Rwanda cyane, avuga ko abenshi baba bashaka kurya bonyine kubera imyumvire ikiri hasi.
Usengimana yavuze ko abakinnyi bo mu bihugu bya Afurika bateye imbere mu mupira w’amaguru, bemera guhara amafaranga bagashyira imbere amahirwe yo kubona no gukora akazi, ku buryo umukinnyi ashobora kugurwa ibihumbi 50$, agahitamo kuyaha yose umushakira amakipe, hanyuma we agakora akazi kazamuhesha ayikubye inshuro nyinshi mu gihe kiri imbere.
Ati “Hari imyumvire abakinnyi b’iwacu tutaragira. Umukinnyi wo muri Sénégal agurwa ibihumbi 50$, akabwira umureberera inyungu ngo yose yatware, nzakorera amafaranga arenze ayo nyuma y’iyi myaka ibiri, wenda nk’ibihumbi 900$.”
“Umukinnyi w’Umunyarwanda bikubitana n’inzara n’imyumvire akavuga ngo ibihumbi 50$ ndayatwara yose. Aho umupira w’amaguru ugeze, ni uko muri ibyo bihumbi 50$ ukureberera inyungu akuramo ibihumbi 20$ azasangira n’umutoza, ureberera inyungu ikipe n’abandi bakorana. Ntabwo byakunda, azahita yishakira umwana wo muri Nigeria gusa udatekereza amafaranga ahubwo ushaka gukina.”
Ashimangira ko uko ureberera inyungu abakinnyi abashakira amakipe bakoreramo akazi kabo, ni ko na we akwiriye kunguka akabaho.
Uyu mugababo ukina mu bwugarizi yakiniye Masafi Al-Wasat y’i Baghdad mu Cyiciro cya Kabiri cyo muri Iraq, Al-Qasim SC, Buildcon, Khaitan SC, Rayon Sports, APR FC na Police FC.



Ibitekerezo 0