Ku wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri, ni bwo Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, André Cassa Mbungo, yari yahamagaye abakinnyi 29 bari ku rutonde rw’agateganyo rw’abazakina iyi mikino.

Gusa nyuma y’iminsi itanu abahamagaye, bakorewe ibizamini by’ubuzima binyuze mu myitozo yakozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026.

Cassa yari agamije kureba uko abakinnyi be bahagaze nyuma y’igihe kinini Shampiyona y’u Rwanda y’Abagore yarahagaze.

Batanu muri bo batsinzwe ibi bizamini, bahita bakurwa mu bandi. Abo barimo rutahizamu wa Indahangarwa WFC, Umutesiwase Magnifique.

Abandi basezerewe ni Mukahirwa Province na we ukinira Indahangarwa WFC nka myugariro, umunyezamu wa Bugesera WFC, Nyirabatoni Diane, rutahizamu wa Forever Girls EFC, Ishimwe Darlene, na myugariro wa Rayon Sports WFC, Uwanyirigira Sifa.

Abasigaye baritegura imikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Imikino Olempike, aho u Rwanda ruzahura na Ethiopia, ku wa 7 Ukwakira 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.

Imikino Olempike izabera mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva tariki ya 14 kugeza 30 Nyakanga 2028.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezereye abakinnyi batanu mu bazashaka itike y'Imikino ya Olempike
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yasezereye abakinnyi batanu mu bazashaka itike y'Imikino ya Olempike