Ni urutonde rw’abakinnyi 29 rwahamagawe n’Umutoza Mukuru w’Ikipe y’u Rwanda y’Abagore, André Cassa Mbungo, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Nzeri 2026.
Uyu ari kwitegura imikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Imikino Olempike, aho u Rwanda ruzahura na Ethiopia, ku wa 7 Ukwakira 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Abakinnyi bakina mu mahanga bahamagawe muri iyi kipe ni babiri gusa, ari bo Mukagatete Emeline wa EM Feminas Souss Fuensalida yo muri Espagne na Usanase Zawadi wa Haymana Sporikulübü yo muri Turikiya.
Abakinnyi bahamagawe benshi ni aba Rayon Sports, barimo umunyezamu Ndakimana Angeline, ba myugariro Uzayisenga Lydia, Uwase Andersene, Uwihirwe Josiane, Mukantaganira Joselyne, Ihirwe Regine na Uwanyirigira Sifa.
Abakina mu kibuga hagati ba Gikundiro, ni Niyonshuti Emerance na Gikundiro Scholastique. Ni mu gihe abataha izamu ari Umuhoza Angelique, Mukeshimana Dorothée na Ishimwe Mizero Evelyne.
Indahangarwa WFC ifitemo abakinnyi batanu, ari bo Dukuzumuremyi Marie Claire, Niyomukiza Angelique, Umutesiwase Magnifique, Mukahirwa Providence na Uwitonze Emerance.
Police WFC yahamagawemo abakinnyi batatu. Abo ni Mutuyimana Elisabeth, Uwingeneye Grâce na Uwase Mireille. APR WFC ifitemo Uwimbabazi Immaculée, Mutoni Jeannette na Abimana Laurence.
Amakipe afitemo umukinnyi umwe ni Kigali WFC ya Mutuyemariya Florentine, Mutunda WFC ya Ramuzi Belise, Bugesera WFC ya Nyirabatoni Diane na Forever Girls WFC ya Ishimwe Darleine.
Imikino Olempike izabera mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuva tariki ya 14 kugeza 30 Nyakanga 2028.







Ibitekerezo 0