Hagiye gushira ibyumweru bibiri, Amavubi U23 ari mu myiteguro y’umukino uzayihuza na Sudani. Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo uyu mukino ukinwe, Nshimiyimana yavuze ko abakinnyi afite bari ku rwego rwo gutanga byose, bakabona intsinzi muri uyu mukino w’ijonjora ry’ibanze mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Ati “Abakinnyi bameze neza kuko tumaze igihe twitegura. Gusa haracyarimo akabazo gato k’uko ikipe yabo [Sudani] ikina kuko nta makuru wayibonaho. Turi kureba ikipe yabo y’abataregeje imyaka 20, byibuze ngo tugendere aho. Icyo tugomba kureba ubu ni ugutsinda.”

“Abakinnyi baturutse hanze bafite icyo bazanye, kuko urabareba ukabona ko ari abakinnyi. Hari ibyo babura na bo, ariko bategurwa bakaba igisubizo ku ikipe y’igihugu.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kapiteni w’Amavubi U23, Hoziana Kenedy, yashimangiye ko intsinzi ari ngombwa kuko nta mukinnyi wagiriye ikibazo mu mwiherero.

Ati “Turashima Imana yadufashije kuva twatangira umwiherero kuko nta mvune turahura na zo. Twiteguye guha ibyishimo Abanyarwanda, na bo bazaze badushyigikire.”

Kayibanda Claude ukinira Bedford Town yo mu Bwongereza mu kibuga hagati, yavuze ko intego ari ukugera mu Gikombe cya Afurika.

Ati “Umukino uzaduhuza na Sudani ni ingenzi kuri twe. Tugomba gutanga imbaraga zose kugira ngo tugire intangiriro nziza zizatwinjiza mu mukino wa kabiri. Intego yatuzanye ni ukugeza Amavubi U23 mu Gikombe cya Afurika.”

Nyuma y’umukino uzabera i Kigali, ku wa 30 Nzeri, Amavubi azakina na Sudani umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2026.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyize ahagaragara ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa 18:00, aho kwinjira ari 2000 Frw ahadatwikiriye, 5000 Frw ahatwikiriye, 15.000 Frw muri VIP na 30.000 Frw muri VVIP.

Amatike ari kugurwa hakoreshejwe uburyo bwa *939*3*2# no kuri www.sportspass.rw.

Muhoza Daniel wa Rayon Sports yitezwe mu Mavubi U23
Muhoza Daniel wa Rayon Sports yitezwe mu Mavubi U23