Kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, ni bwo Gasogi United yahaye ikaze uyu mugabo wahagaritse gukina akayoboka inzira yo gutoza no gufata amasomo y’ako kazi.

Iyi kipe yagize iti “Haruna Niyonzima yinjiye mu batoza ba Gasogi United. Tunejejwe no kumuha ikaze mu muryango mugari wa Gasogi United. Uyu munsi twanagiranye ibihe byiza mu myitozo.”

Haruna ufite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C itangwa na CAF yabonye mu 2019. Ni umwe mu batoza Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryifashisha mu gukurikirana impano z’abato.

Ni umwe muri 13 bahuguwe n’Ikipe ya Atlético Madrid yo muri Espagne, binyuze mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye n’iyi kipe harimo no kuzamura urwego rw’abatoza b’Abanyarwanda.

Afite amateka akomeye mu Mavubi, kuko yayakiniye imikino irenga 110, akaba umwe muri bake ku Isi bahagarariye ibihugu byabo imikino irenga 100.

Yakiniye andi makipe arimo Etincelles, Rayon Sports, APR FC, AS Kigali, Yanga SC na Simba SC zo muri Tanzania na Al Ta'awon yo muri Libya.

Asanze Gasogi United imaze gukina umukino umwe wa Shampiyona y’u Rwanda ya 2026/27, aho yahuye na Mukura VS igatsindwa ibitego 2-0.

Niyonzima Haruna yahawe ikaze muri Gasogi United
Niyonzima Haruna yahawe ikaze muri Gasogi United
Niyonzima Haruna aganira na Ngono Guy wa Gasogi United
Niyonzima Haruna aganira na Ngono Guy wa Gasogi United
Niyonzima Haruna yahise atangira akazi ko gutoza Gasogi United
Niyonzima Haruna yahise atangira akazi ko gutoza Gasogi United