Yabivuze nyuma y’umukino w’Umunsi wa Kane wa BK Pro League, Rayon Sports yatsinzwemo na Gorilla FC igitego 1-0 ku wa 9 Ukwakira 2026.

Uyu mukino wabaye uwa gatandatu wikurikiranya Gikundiro yananiwe kubonamo intsinzi haba mu y’amarushanwa ndetse no mu mikino ya gicuti.

Gusa Haringingo Francis utoza iyi kipe, we yabwiye abanyamakuru ko iyo mikino atayizi kuko niba habarirwamo ibiri y’injora rya mbere rya CAF Confederation Cup atari byo, kuko icyo ikipe yari ikeneye yakigezeho.

Ati “Nakubaza iyo mikino itanu twanganyije, hari imikino izwi, hari iyo dukina ngo tubone itike [dukomeze], hari iya gicuti tuba tugomba gushyiramo abakinnyi bashya ngo turebe urwego rwabo. Rero iyo mikino itanu ntayo mbona.”

“Intego yatujyemo muri CAF Confederation Cup ni ugutsinda, ni ugukomeza. Uko wabigezeho kose, ntabyo kuvuga ngo wanganyije, icya mbere ni ugukomeza. Twakinnye umukino wa gicuti, turanganyije, ubwo wavuga ngo twanganyije? Dukina uwo mukino kugira ngo tugerageze abakinnyi, abakinnyi bose kugira ngo babone umwanya.”

Yibukijwe ko ikipe atoza ari Rayon Sports, Haringingo yagize ati “Rayon Sports bivuga?”

Umunyamakuru yahise amusubiza ati “Ni ikipe y’abafana [igira igitutu cyo guhora itsinda].”

Uyu mutoza yahise akomeza agira ati “Ubu tugiye mu matsinda [ya CAF Confederation Cup] tunganyije, bazavuga ngo Rayon Sports ntiyatsinze? Ibi si ukuvuga ngo ni Rayon Sports, ni umupira w’amaguru. Ko APR yatwaye Shampiyona mu mwaka ushize, yanganyije imikino ingahe? Iyi ni Shampiyona, dufite imikino irenga 30.”

“Iyo mibare sinzi ukuntu muyibara. Mwe muri abanyamakuru b’imikino ariko hari ibintu mutangaza, mukavuga imibare ngo imikino ibaye ingahe… Mu mupira, intego ni icyo ugeraho. Unganyije ugatwara Shampiyona, uba watwaye Shampiyona.”

Haringingo yagaragaje ko mu mukino wa Gorilla FC, babonye uburyo bwari kubahesha gutsinda umukino, ariko ntibabubyaza umusaruro.

Ku bakinnyi Mohamed Ouattara na Elie Mokono bataratangira gukinira iyi kipe, yavuze ko “kuri Mokono hari ibitarakemuka hagati ye n’ubuyobozi.”

Mu mikino ibiri imaze gukina, Rayon Sports iri ku mwanya wa 15 muri Shampiyona n’inota rimwe, irushwa amanota umunani na Gicumbi FC ya mbere yakinnye imikino ine.

Gikundiro izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2026, yakira Black Bulls yo muri Mozambique mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.

Haringingo Francis ntiyemeranya n'abanyamakuru bavuga ko Rayon Sports imaze imikino irenga itanu idatsinda
Haringingo Francis ntiyemeranya n'abanyamakuru bavuga ko Rayon Sports imaze imikino irenga itanu idatsinda