FIFA yatangaje ko imikoranire yayo na Lamour yarangiye ku wa 17 Kanama 2026, imushimira imyaka ibiri yari amaze ayikorera ndetse imwifuriza ishya n’ihirwe ku hazaza he.

Abakozi ba FIFA bamenyeshejwe iki cyemezo binyuze mu butumwa bwohererejwe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Mattias Grafström, ku mugoroba wo ku wa Mbere, aho uyu muyobozi yavuze ko impande zombi zumvikanye gutandukana.

Mu kwezi gushize, Lamour yanenze umushinga wa FIFA Forward Enterprise (FFE), avuga ko wari “umushinga w’umuntu umwe” ndetse ko igihe kigeze ngo abayobozi ba ruhago bibaze ibibazo bikwiye kandi bafate ibyemezo bikwiye.

Yavuze ko n’ubuyobozi bwa FIFA bwari bwarayobejwe kuri uwo mushinga, ashimangira ko inshingano z’abakozi ba FIFA ari ugukorera umupira w’amaguru.

Lamour yanenze kandi uburyo Infantino ayoboramo, avuga ko Perezida akwiriye guhuza abantu no kubatera imbaraga, ariko ko ibiri kuba muri FIFA bigaragaza ibitandukanye n’ibyo.

Yari yaranavuze ko nubwo afite inshingano zo kuba umukozi w’indahemuka ku mukoresha we, afite n’izo kurengera indangagaciro yemera no gushyigikira bagenzi be. Yongeyeho ko niba ibyo byatuma atakaza akazi, yari kubyakira.

Lamour yinjiye muri FIFA mu Ugushyingo 2024, nyuma yo kuba Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa UEFA.

Ibi bibaye mu gihe Infantino akomeje kotswa igitutu kubera umugambi wa FFE wari kugenzura ubucuruzi n’igurishwa ry’amatike y’amarushanwa yose ya FIFA, arimo Igikombe cy’Isi.

Uyu mushinga wahagaritswe nyuma y’uko gahunda yo kugurisha 21% by’ikigo ku bashoramari bigenga yamaganwe n’impuzamashyirahamwe ya ruhago zirimo UEFA, CONCACAF na AFC.

Nyuma y’uko uhagaritswe, UEFA na CONCACAF byemeje ko bitazashyigikira Gianni Infantino mu matora ya manda ya kane ateganyijwe muri Werurwe 2027.

Kevin Lamour wakurikiraga Infantino na Mattias Grafström mu bayobozi bakuru ba FIFA, yirukanywe nyuma yo kugaragaza ko adashyigikiye umugambi wari watangijwe na Perezida w'iri Shyirahamwe
Kevin Lamour wakurikiraga Infantino na Mattias Grafström mu bayobozi bakuru ba FIFA, yirukanywe nyuma yo kugaragaza ko adashyigikiye umugambi wari watangijwe na Perezida w'iri Shyirahamwe