Aya makipe ane ari yo Addax FC, Motar FC, Muhazi United na Unity SC, kuri ubu ntiyemerewe gukina Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2026/27 kubera kutubahiriza bimwe mu byo yasabwe na Komisiyo ishinzwe Gutanga Impushya zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA izwi nka “Club-Licensing”.

Nubwo byagenze bityo ku rwego rwa mbere ndetse aya makipe akanitabaza Komisiyo y’Ubujurire, umwanzuro wakomeje kuba umwe, ariko yanze guterera iyo.

Tariki ya 29 n’iya 30 Nzeri 2026, aya makipe yandikiye Urukiko rwa Siporo Rwigenga rwa FERWAFA, anamenyesha inteko rusange, asaba kurenganurwa no gusubika itangira rya Shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri kugeza igihe ikibazo cyayo kizakemurirwa.

Iyo uganiriye n’abayobora aya makipe, bashimangira ko barenganyijwe kuko ubwo batangaga ibyangombwa mbere mu matariki ya yaratanzwe, hagati y’iya 15 Nyakanga n’iya 15 Kanama 2026, ibyangombwa birimo iby’ibibuga byari bigifite agaciro, akanama gaterana muri Nzeri bimwe byararangiye ndetse ko nyuma batanze ibigezweho bigasubizwa inyuma byitwa “ibimenyetso bishya.”

Ku wa 1 Ukwakira 2026, Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA bwatumiye aya makipe mu nama yari kuyahuza n’abagize Akanama k’Ubujurire kafashe umwanzuro ntakuka, ikaba ku wa 2 Ukwakira mu gihe cy’isaha imwe guhera Saa Yine za mu gitondo, ariko Umuyobozi wako Me Ntaganda Kabano Christian, asubiza kuri iyo ‘email’ ko “iyo nama itakibaye.”

Nubwo nta bisobanuro birambuye byatanzwe, ntibyabujije ko abagize aya makipe bajya kuri FERWAFA ku wa Gatanu ndetse amakuru IGIHE yamenye ni uko baganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, akabizeza ko ikibazo cyabo bari kugikurikirana.

Abagize aya makipe bakomeza gushimangira ko barenganyijwe ndetse mu gihe byaba bikomeje gutyo biteguye kuzitabaza Urukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS).

Ibi biri kuba mu gihe kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe inama ihuza andi makipe 16 yemerewe gukina Icyiciro cya Kabiri ndetse biteganyijwe ko Shampiyona izatangira ku wa 10 Ukwakira 2026 nyuma yo kwigizwa inyuma ivuye tariki ya 3 Ukwakira.

Amategeko ya FERWAFA ateganya ko ikipe itabashije kubona uruhushya rwo gukina icyiciro runaka, ikinira mu cyiciro gikurikiyeho kandi na bwo yubahirije ibisabwa amakipe akirimo. Ibi bivuze ko aya makipe ane ashobora gukina Icyiciro cya Gatatu mu gihe umwanzuro yafatiwe waba ukomeje kuba ntakuka.

Amakipe yangiwe gukina Icyiciro cya Kabiri akomeje gushimangira ko arengana
Amakipe yangiwe gukina Icyiciro cya Kabiri akomeje gushimangira ko arengana
Abayobora amakipe ane yimwe impushya zo gukina Icyiciro cya Kabiri bagiye kuri FERWAFA ku wa Gatanu
Abayobora amakipe ane yimwe impushya zo gukina Icyiciro cya Kabiri bagiye kuri FERWAFA ku wa Gatanu