Ibi yabitangaje nyuma yo gufasha APR FC kubona intsinzi ya mbere muri BK Pro League ya 2026/27, aho yinjije ibitego bibiri muri 4-2 batsinze Marine FC ku wa Gatatu, tariki ya 16 Nzeri 2026.
Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ku hazaza he muri iyi kipe nk’umukinnyi uri kugana ku mpera y’amasezerano ye, nyamara ari we ugenderwaho mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Yagize ati “Ahazaza hari mu biganza by’Imana, ariko ndacyasigaje amezi make ku masezerano. Uyu munsi rero ndi umukinnyi wa APR FC, ibizakurikiraho ni ukuzabireba. Yaba APR cyangwa andi makipe duhora tuganira, Imana ni yo izagena aho bizagenda neza.”
Muri Mutarama 2025, ni bwo uyu mukinnyi ukomoka muri Burikina Faso yageze muri APR FC, asinya amasezerano y’imyaka ibiri ari kugana ku musozo.
Ouattara yegukanye ibihembo bitandukanye kuva yatangira gukinira APR FC. Ibi birimo icy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026, icy’uwatsinze ibitego byinshi muri BK Pro League 2025/26 n’ibindi.
Yafashije Ikipe y’Ingabo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cya 2024/25 n’icya 2025/26, Igikombe cy’Amahoro cya 2025/26 na FERWAFA Super Cup 2025.
Aherutse no gutsinda ibitego bibiri byafashije Ikipe y’Ingabo gusezerera Les Aigles du Congo ku giteranyo cy’ibitego 3-1, ikomeza mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, aho bazahura na Zamalek SC yo mu Misiri.







Ibitekerezo 0