Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 7 Ukwakira 2026, nyuma y’umukino u Rwanda rwatsindiwemo na Ethiopia igitego 1-0 mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028.

Cassa yavuze ko ari umukino wagenze nabi mu mboni ze, kuko abakinnyi bageze mu kibuga bakamutenguha, bagakina ibyo batari bumvikanye mu myiteguro.

Ati “Twakinnye nabi uyu munsi kuko ibyo twakinnye byose nta na kimwe twateguye. Ibibazo bihari tugiye kubivuga ntabwo twabirangiza, gusa ntitwakabyise impamvu yo kudakina neza.”

“Twiteguye neza dukina imikino ya gicuti, kandi twakinnye imikino myiza. Ikipe twakinnye na yo iri hejuru yacu ariko ntikomeye ku buryo tutanayitsinda. Ikibazo sinkibona mu bibazo byinshi bihari kuko twagombaga gukora ibirenze ibyo twakoze uyu munsi.”

Cassa yavuze ku mpamvu atifashishije abakinnyi beza barimo abakina mu mahanga, by’umwihariko rutahizamu wa Indahangarwa WFC, Umutesiwase Magnifique, Mukandayisenga Jeannine wa Wuhan Jiangda yo mu Bushinwa na Mutuyimana Sandrine wa Yanga Princess yo muri Tanzania.

Ati “Magnifique ashobora kuba ari umukinnyi wahinduye umukino, agahitamo gusiganwa ku maguru kuruta umupira w’amaguru. Uko abihuze ni ibye n’ikipe akinira.”

“Mutuyimana Sandrine namuhamagaye mu batarengeje imyaka 20, nzi imikinire ye. Reka tumureke yitegure neza muri Yanga Princess, tuzamuhamagare ubutaha. Ku kibazo cya ‘Kaboyi’, mureke tuzicare tuganire ku bibazo biri mu mupira w’amaguru w’abagore noneho dusubize ibibazo abantu bibaza.”

Umukino wo kwishyura uzabera i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026. Ikipe izakomeza izahura n’izaba yakomeje hagati ya Tanzania na Botswana, mu ijonjora rya gatatu rizaba hagati ya Gashyantare na Werurwe 2027.

Ikipe y'u Rwanda y'Abagore yatsindiwe i Kigali na Ethiopia
Ikipe y'u Rwanda y'Abagore yatsindiwe i Kigali na Ethiopia
Cassa Mbungo André yagaragaje ko ibibazo biri mu mupira w'amaguru w'abagore bitagakwiriye kuba urwitwazo ku mukino yatsindiwemo na Ethiopia
Cassa Mbungo André yagaragaje ko ibibazo biri mu mupira w'amaguru w'abagore bitagakwiriye kuba urwitwazo ku mukino yatsindiwemo na Ethiopia