Mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 24 Nzeri 2026, ni bwo iyi kipe yatangaje ko uyu mukinnyi wanyuze mu makipe atandukanye arimo n’ayo ku rwego mpuzamahaga azayobora ubusatirizi bwayo.
Yagize iti “Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Abeddy Biramahire, azayoborana imbaraga ubusatirizi muri uyu mwaka w’imikino.”
Biramahire si we wahawe ikaze gusa, kuko iyi kipe yanakiriye Umufaransa, Kevin Nzouzi, Deison Cuero wo muri Colombia na Kwabena Darko Nyante wo muri Ghana.
Al-Batin Football Club ni ikipe itaragize umwaka mwiza wa 2025/26, kuko yananiwe kubona amanota ayigumisha mu Cyiciro cya Kabiri, birangira imanutse mu cya gatatu.
Uyu mukinnyi w’Amavubi yavuye muri Assabah SC yo muri Libya, na yo yagezemo avuye muri Algeria aho yakiniraga Entente Sportive Sétifienne.
Biramahire yakiniye andi makipe arimo Clube Ferroviário de Nampula na UD Songo zo muri Mozambique.
Uyu rutahizamu yakiniye andi makipe nka Rayon Sports, Police FC, Mukura VS na AS Kigali yo mu Rwanda, Buildcon yo muri Zambia, CS Sfaxien yo muri Tunisie na Al-Suwaiq Club yo muri Oman.
Ubu ni umwe mu bakina umukino wa mbere mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027. Uyu uraza kubahuza na Liberia kuri Stade Amahoro, Saa Kumi n’Ebyiri.








Ibitekerezo 0