Ku wa Gatadatu, tariki ya 26 Nzeri 2026, ni bwo abakinnyi, abatoza n’abaherekeje Amavubi bageze muri uyu mujyi nyuma y’urugendo rurerure rwanyuze mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, Abidjan muri Côte d’Ivoire na Dakar muri Sénégal.

Bakihagera babanje kuruhukira kuri VIP Praia Hotel, nyuma basurwa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal akaba ari na we uruhgarariye muri Cap-Vert, Bizimana Festus.

Amb. Bizimana yasabye Amavubi gukomeza kwitwara neza, abibutsa ko intsinzi muri Praia izaba isobanuye byinshi ku Banyarwanda, kandi abizeza kubashyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Amavubi atozwa na Stephen Constantine yahagurukanye abakinnyi 24, ari na bo bazakina umukino uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 29 Nzeri 2026, ukazabera kuri Estádio Nacional de Cabo Verde.

Ni umukino u Rwanda rugiye gukina nyuma y’uwa mbere rwaboneyemo intsinzi y’ibitego 3-1 wari waruhuje na Liberia, kuri Stade Amahoro.

Noam Emeran ni umwe mu bakinnyi b'Amavubi bajyanwe muri Cap-Vert

Myugariro w'Amavubi, Mutsinzi Ange, ni umwe mu bafasha cyane ikipe

Biramahire Abeddy yafashije u Rwanda gutsinda umukino uheruka

Byiringiro Gilbert wa APR FC ni intwaro igenderwaho mu Mavubi

Hakizimana Adolphe na Hakim Hamis basohoka mu ndege

Visi Perezida wa kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, yaherekeje Amavubi muri Cap-Vert

Abakinnyi b'Amavubi bari kumva inama za Ambasaderi Bizimana

Joy-Lance Mickels w’Amavubi yakinnye neza umukino uheruka kubihuza na Liberia

Stephen Constantine utoza Amavubi yatangiye neza urugendo rugana mu Gikombe cya Afurika cya 2027

Amb. Bizimana yijeje ubufasha bwose abakinnyi kugira ngo batsinde Cap-Vert

Abakinnyi b'Amavubi bafite akanyamuneza mbere yo gukina na Cap-Vert

Amb. Bizimana yasabye Amavubi gutsinda kuko ari cyo Abanyarwanda babifuzaho