Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya mbere, riteganyijwe kubera mu Mujyi wa Baku muri Azerbaijan, kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Ukwakira 2026, rikazakinwa n’ibihugu 191.
Mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru w’abakiri bato, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryashyizeho iri rushanwa kugira ngo ibihugu byose bijye bihura hatitawe ku buryo ruhago yabyo ihagaze.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byemeye kuzitabira iri rushanwa, ndetse kuri uyu wa 18 Nzeri 2026, rukaba rwamenye itsinda ruherereyemo mu matsinda 32 y’uko amakipe azahura mu majonjora.
U Rwanda rwisanze mu Itsinda Y, aho ruri kumwe n’ibindi bihugu ari byo, Côte d'Ivoire, Vanuatu, Albania, Turks & Caicos Islands na Mauritania.
Buri kipe izakina iri rushanwa izajyana abakinnyi 14 barimo abavutse mu 2011 na 2012 n’abayiherekeje batarenga batandatu, dore ko mu kibuga hazajya hakina abakinnyi umunani.
Umukino wo muri iri rushanwa uzajya umara iminota 20 ku gice cya mbere n’indi 20 ku kindi gice. Ku munsi hazajya haba imikino 10, mu gihe irushanwa ryose rizagira imikino 1000.







Ibitekerezo 0