Amavubi U-17 yageze muri iki cyiciro nyuma yo kwitwara neza mu Itsinda A, aho yasoje imikino yayo afite amanota atandatu kuri atandatu, ayoboye itsinda.

Mu mukino wayahuje na Sudani ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukwakira, u Rwanda rwasabwaga nibura kunganya kugira ngo rwizere gukomeza muri ½, ariko abasore batozwa na Jimmy Mulisa binjiye mu kibuga bashaka amanota atatu.

U Rwanda rwatangiye umukino ruri hejuru, rusatira izamu rya Sudani ndetse rubona uburyo butandukanye bwo gutsinda, gusa umunyezamu w’iyi kipe akomeza kwitwara neza.

Byasabye gutegereza umunota wa 44 ubwo Bahati Pacifique yatsindaga igitego cya mbere cy’Amavubi U-17, ku mupira uteretse yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ukubita hejuru mu izamu mbere yo kwidunda hasi.

Mu gice cya kabiri, Amavubi yakomeje kwiharira umukino no kurema uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego, ariko ntiyabubyaza umusaruro uko bikwiye.

Mu minota ya nyuma, u Rwanda rwabonye uburyo bukomeye ku mupira Munyembaraga Kelvin yahinduye imbere y’izamu, ariko Niyonzima Zaidi ntiyabasha kuwushyira mu rushundura.

Amavubi U-17 yaje gushimangira intsinzi mu minota y’inyongera, ubwo Tuyizere Valentin yatsindaga igitego cya kabiri, umukino urangira u Rwanda rutsinze Sudani ibitego 2-0.

Iyi ntsinzi yatumye u Rwanda rusoza imikino y’Itsinda A ruyoboye n’amanota atandatu, nyuma yo gutsinda imikino yarwo yombi.

Muri ½ kizakinwa ku wa 17 Ukwakira, Amavubi U-17 azahura na Somalia yasoje iyoboye Itsinda C. Ni umukino uzaba ufite byinshi uvuze ku Rwanda kuko gutsinda Somalia byahita biruhesha itike yo gukina Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17.

Nubwo rwatsindirwa muri ½, u Rwanda rwaba rugifite andi mahirwe yo gushaka iyo tike binyuze mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu.

Ni mu gihe undi mukino wa ½ uzahuza Uganda yayoboye Itsinda B na Ethiopia yabaye imwe mu makipe yitwaye neza muri iri rushanwa.

CECAFA izatanga amakipe atatu azahagararira aka karere mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2027.

Abakinnyi b'Amavubi U17 babanje mu kibuga
Abakinnyi b'Amavubi U17 babanje mu kibuga
Abakapiteni b'amakipe yombi bifotozanya n'abasifuzi
Abakapiteni b'amakipe yombi bifotozanya n'abasifuzi
U Rwanda rwaremye uburyo bwinshi mu gice cya mbere
U Rwanda rwaremye uburyo bwinshi mu gice cya mbere
Bahati Pacifique yishimira igitego cya mbere yatsinze kuri coup-franc
Bahati Pacifique yishimira igitego cya mbere yatsinze kuri coup-franc
Tuyizere Valentin yatsinze igitego cya kabiri mu minota y'inyongera
Tuyizere Valentin yatsinze igitego cya kabiri mu minota y'inyongera
Byari ibyishimo ku Banyarwanda ubwo Amavubi U-17 yageraga muri ½ cya CECAFA
Byari ibyishimo ku Banyarwanda ubwo Amavubi U-17 yageraga muri ½ cya CECAFA