Uru rubanza rwatumijwe ku wa 5 Ukwakira 2026 nyuma y’uko mu mpera za Nzeri, aya makipe ane yari yandikiye uru Rukiko n’Inteko Rusange asaba kurengwanurwa no kuba itangira Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ryaba risubitswe kugeza igihe ikibazo cyayo gikemukiye.

Abayobora aya makipe bashimangira ko barenganyijwe kuko ubwo batangaga ibyangombwa mbere mu matariki ya yaratanzwe, hagati y’iya 15 Nyakanga n’iya 15 Kanama 2026, ibyangombwa birimo iby’ibibuga byari bigifite agaciro, akanama gaterana muri Nzeri bimwe byararangiye ndetse ko nyuma batanze ibigezweho bigasubizwa inyuma byitwa “ibimenyetso bishya.”

Hari abagaragaje ko kutemerera aya makipe gukina Icyiciro cya Kabiri bifite aho bihuriye na gahunda ya FERWAFA yo kugabanya amakipe akina iyi Shampiyona agasigara ari 16 nk’uko bimeze mu Cyiciro cya Mbere, aho ari gahunda yagombaga gukorwa mu gihe cy’imyaka itatu, kugeza mu 2028/29.

Mu nama yabaye ku wa 3 Ukwakira, FERWAFA yemeje ko amakipe 16 atarimo Addax SC, Motar FC, Muhazi United na Unity SC, ari yo azakina Icyiciro cya Kabiri kuva tariki ya 23 Ukwakira 2026.

Iyi nama yabaye nyuma y’umunsi umwe Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, ahuye n’abayobora aya makipe ane atarabonye impushya ayizeza ko ikibazo cyayo kiri gukurikiranwa.

Mu rubanza rwo ku wa 6 Ukwakira nyuma ya Saa Sita, buri kipe yitabye ukwayo itanga ingingo zigaragaza ko yaba yararenganyije bityo ikwiriye guhabwa uruhushya rwo gukina Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Abagize uru Rukiko rwa Siporo Rwigenga, rwashyizweho na Komite Nyobozi ya FERWAFA mu Ukuboza 2025, babanje kumenyesha aya makipe ko umwanzuro ku kibazo cyayo uzaboneka kuri uyu wa 7 Ukwakira ariko amakuru IGIHE yamenye ni uko byimuriwe ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026.

Amategeko ya FERWAFA ateganya ko ikipe itabashije kubona uruhushya rwo gukina icyiciro runaka, ikinira mu cyiciro gikurikiyeho kandi na bwo yubahirije ibisabwa amakipe akirimo.

Ibi bivuze ko aya makipe ane ashobora gukina Icyiciro cya Gatatu mu gihe umwanzuro yafatiwe waba ukomeje kuba ntakuka.

Bamwe mu bayobora aya makipe babwiye IGIHE ko mu gihe bazakomeza kubona ko barenganyijwe biteguye no kuzagera mu Rukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS).