Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri Stade Amahoro, mbere y’umukino wa mbere mu Itsinda K ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, uzamuhuza n’Amavubi.

Uyu mutoza wishimiye kongera kugera mu Rwanda aho aheruka mu 2022 atoza APR FC, yahamije ko atajya atsindwa mu Rwanda, ari na ko bizagenda ku mukino uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 25 Nzeri 2026.

Yagize ati “Mu Rwanda narahanyuze, ikizwi ni uko ntajya ntsindirwa i Kigali na rimwe, ntajya ntsindirwa umukino mpuzamahanga i Kigali. Abakinnyi mfite ndabazi kandi bafite ubunararibonye buzatuma batsinda umukino.”

Uyu mugabo ariko nubwo yizeye gutsinda, ahamya ko mu Mavubi habayemo impinduka zigaragara, ariko akabishingira ku kazi gakomeye kakozwe na Gen (Rtd) James Kabarebe.

Yagize ati “Ndashimira Gen (Rtd) James Kabarebe ku kazi gakomeye yakoreye iyi kipe. Mu bakinnyi tugiye guhura benshi bari mu mushinga yatekereje muri APR FC, harimo nka 12.”

“Ni inshuti zanjye nagiye mbakurikirana cyane kandi nshima uko iterambere ryabo ryakomeje kuzamuka. Tuzakina umukino mwiza, tugerageza no guhangana n’igitutu cy’abafana.”

Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019, ayifasha kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’Ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Nubwo yayitwayemo neza, impande zombi zatandukanye nabi kugeza ubwo ibibazo byabo bikemukiye mu Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA).

Adil yizeye gutsindira Amavubi i Kigali
Adil yizeye gutsindira Amavubi i Kigali
Adil Erradi Mohamed utoza Liberia yashimye uko umushinga wa Gen (Rtd) James Kabarebe ufasha Amavubi
Adil Erradi Mohamed utoza Liberia yashimye uko umushinga wa Gen (Rtd) James Kabarebe ufasha Amavubi