Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Ubuyobozi bwa APR FC bwerekanye abatoza batatu bashya barimo Adil Mohammed Erradi, Nabyl Bekraoui umwungirije na Mugabo Alex utoza abanyezamu.
Aba batoza bose batangiye akazi kuri uyu wa Gatandatu, bakoresha imyitozo ya mu gitondo yabereye i Shyorongi, aho APR FC iri kwitegura imikino ya gisirikare izabera mu Mujyi wa Nairobi guhera tariki ya 8 z’uku kwezi, kugeza ku ya 22.
Adil Mohammed Erradi w’imyaka 40, afite intego zo kongera kugira APR FC ikipe ya mbere mu Rwanda nyuma y’uko umwaka ushize w’imikino urangiye nta gikombe na kimwe yegukanye muri bibiri bikinirwa mu Rwanda.
Ubwo yari abajijwe n’abanyamakuru uko yabonye ikibazo cya ba rutahizamu badatsinda ibitego muri iyi kipe dore ko yayirebye ikina CECAFA Kagame Cup, Erradi yavuze ko yiteguye kugikemura.
Ati” Mfitiye icyizere ba rutahizamu banjye. Niteguye gukosora icyo kibazo.”
APR FC yatangiye kwitegura iyi mikino ya gisirikare izabera mu Mujyi wa Nairobi, izahuza amakipe y’ingabo aturutse mu bihugu bya Kenya, Uganda, Tanzania, U Burundi, Sudani y’Epfo n’u Rwanda.
Iyi mikino igiye kuba ku nshuro ya 12, yashyizweho mu masezerano yasinywe mu 1998 akavugururwa mu 2001.
Aya masezerano y’ubufatanye yarimo guhana amahugurwa ya gisirikare, gusabana no kumurika imico y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.
Iyi mikino yabaye bwa mbere mu 2005, ikinirwa muri Uganda, Kenya iyakira mu 2006, Tanzania mu 2007, Uganda yongeye kuyakira mu 2008, ibera mu Rwanda mu 2009, mu Burundi mu 2011, muri Kenya mu 2013, muri Zanzibar mu 2014, Uganda mu 2015, u Rwanda rwayakiriye mu 2016 no mu Burundi mu 2017.







Amafoto: APR FC





Ibitekerezo 0