IGIHE

CAN 2019: Algérie yageze muri ½ isezereye Côte d’Ivoire, Tunisie inyagira Madagascar

0 12-07-2019 - saa 08:00, Eric Tony Ukurikiyimfura

Algérie ikomeje guhabwa amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka kiri kubera mu Misiri, nyuma y’uko isezereye Côte d’Ivoire iyitsinze kuri penaliti 4-3 ubwo amakipe yombi yari amaze kunganya igitego 1-1 mu minota 120 yose. Tunisie na yo yageze muri ½ itsinze Madagascar ibitego 3-0.

Imikino ya ¼ cy’iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya 32, yasojwe kuri uyu wa Kane.

Côte d’Ivoire iheruka kwegukana iri rushanwa mu 2015, yongeye gusezererwa hakiri kare nyuma y’uko mu 2017 itabashije kurenga amatsinda.

Iyi kipe yahushije uburyo butandukanye burimo umupira wa Alain Max Gradel wagaruwe n’izamu n’uwo Wilfried Zaha yahaye Jonathan Kodjia mu rubuga rw’amahina akinanirwa, yatsinzwe igitego hakiri kare, ku munota wa 20 ubwo Rami Bensebain yatangaga umupira kuri Sofiane Feghouli warobye umunyezamu Sylvian Gbohouo.

Algérie yakomeje gusatira binyuze kuri Riyad Mahrez na Baghdad Bounedjah, yabonye penaliti mu minota ibanza y’igice cya kabiri ubwo umunyezamu wa Côte d’Ivoire, Sylvian Gbohouo, yakiniraga nabi Bounedjah mu rubuga rw’amahina, ariko uy rutahizamu ayikubita umutambiko w’izamu.

Byasabye Côte d’Ivore gutegereza umunota wa 62 ngo ibone igitego cyo kwishyura ubwo Zaha yatangaga umupira kuri Jonathan Kodjia wacenze uwari umufashe, agatera ishoti umunyezamu Rais M’bolhi atabashije guhagarika.

Abanyezamu b’amakipe yombi bakoze akazi gakomeye katumye iminota 90 isanzwe y’umukino irangira ari igitego 1-1 ndetse n’iyindi 30 yongereweho ntiyagira icyo itanga maze hitabazwa penaliti, aho Algérie yatsinze 4-3.

Wilfried Bony na Geoffroy Serey Die ni bo bahushije penaliti ku ruhande rwa Côte d’Ivoire mu gihe iya nyuma ya Algérie yahushijwe na Mohamed Youcef Belaili.

Algérie iheruka kwegukana Igikombe cya Afurika mu 1990, izahura na Nigeria mu mukino wa ½ uzaba ku Cyumweru saa 21:00 mu mujyi wa Cairo.

Undi mukino wa ¼ wabaye kuri uyu wa Kane, warangiye Tunisie itsinze Madagascar ibitego 3-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri bitsinzwe na Ferjani Sassi, kapiteni Youssef Msakni na Naim Slitti winjiye asimbuye.

Tunisie iheruka kugera kure ubwo yegukana iri rushanwa mu 2004, izahura na Sénégal mu wundi mukino wa ½ uzaba ku Cyumweru guhera saa 18:00.

Byari ibyishimo kuri Algerie ubwo yatsindaga umukino kuri penaliti 4-3
Abakinnyi ba Côte d’Ivoire bafatanye ku ntugu mu gihe haterwaga penaliti
Abakinya-Algérie basaga n'abafite ubwoba ubwo haterwaga penaliti
Baghdad Bounedjah yipfutse mu maso ubwo yari amaze guhusha penaliti hagati mu mukino
Jonathan Kodjia yishimira igitego cyo kwishyura ku ruhande rwa Côte d’Ivoire
Baghdad Bounedjah yarize ubwo ikipe ye yari imaze gukomeza
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza