Uyu mukino wateguwe mu rwego rwo gufasha Ikipe y’Ingabo gukomeza kwitegura imikino ya Basketball Africa League (BAL) izitabira ku nshuro ya mbere muri Gicurasi.

Ni umukino watangiye wihuta cyane, amakipe yombi atsinda amanota menshi, bituma agace ka mbere karyohera ijisho karangira APR BBC iyoboye umukino n’amanota 20 kuri 16.

Iyi kipe yo mu Misiri yasubiranye imbaraga mu gace ka kabiri, Joseph Emmanuel atangira kuyitsindira amanota menshi. Ku rundi ruhande Michael Dixon na we yageragezaga gufasha Ikipe y’Ingabo.

Igice cya Mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n’amanota 37 kuri 35 ya Al Ittihad.

Ikipe y’Ingabo yongeye kwiminjiramo agafu mu gace ka gatatu, abarimo William Robeyns, Ntore Habimana biyongera kuri Dixon batangira gutsinda amanota, ari nako ikinyuranyo cyiyongereye kigera mu manota 15 (53-38).

Mu gace ka nyuma, Al Ittihad yagakinnye neza igabanya ikinyuranyo ibifashijwemo n’abakinnyi benshi binjiye mu kibuga basimbuye kuko abavuye ku ntebe y’abasimbura yabashije gutsinda amanota (36).

Umukino warangiye APR BBC itsinze Al Ittihad amanota 77-76. Aya makipe yombi azongera gukina undi mukino wa gicuti ku wa Mbere, tariki 25 Werurwe 2024.

Ni mu gihe mu mpera z’uku kwezi, Ikipe y’Ingabo izakina indi mikino ya gicuti na Bangui SC yo muri Centrafrique.

Al Ittihad izongera gukina undi mukino na APR, ku wa Mbere
Al Ittihad izongera gukina undi mukino na APR, ku wa Mbere
Bush Wamukota agerageza gutsinda amanota
Bush Wamukota agerageza gutsinda amanota
Dario Hunt azamukana umupira
Dario Hunt azamukana umupira
Michael Dixon yatsinze amanota 32 muri uyu mukino
Michael Dixon yatsinze amanota 32 muri uyu mukino
Nshobozwabyosenumukiza atanga umupira
Nshobozwabyosenumukiza atanga umupira
Ntore Habimana ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Ntore Habimana ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza
Uyu mukino wari uryoheye ijisho
Uyu mukino wari uryoheye ijisho
Wari umukino w'imbaraga nyinshi
Wari umukino w'imbaraga nyinshi