Rivers Hoopers yo muri [3]geria yageze muri 1/2 mu mikino ya Basketball Africa League, nyuma yo gutsinda US Monastir yo muri Tunisia amanota 92-88.
Uyu mukino wa gatatu wa ¼ wabaye ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2024 muri BK Arena.
Ni umukino watangiye wihuta, amakipe yombi atsindana byatumaga uryoha nk’uko wari witezwe. William Perry na Chris Crawford bari bayoboye amakipe yombi.
Igice cya mbere cyarangiye Rivers Hoopers iyoboye umukino n’amanota 45 kuri 40 ya US Monastir.
Umukino wakomeje kwegerana cyane mu gace ka gatatu, Oussama Marnaoui na Kelvin Amayo bakorera mu ngata Perry na Crawford ari nako amakipe yombi akomeza guhatana.
Aka gace karangiye, iyi kipe yo muri Nigeria ikomeje kuyobora umukino n’amanota 68 kuri 62 y’iyo Tunisia.
Mu gace ka nyuma kari kuzuye imibare myinshi ndetse n’abakinnyi bakomeye kandi bakuru aba ariho bagaragarira. Umukino wakomeje kwegerana cyane mu manota ariko William Perry agakomeza kuyobora Rivers ku ntsinzi.
Umukino warangiye, Rivers Hoopers yatsinze US Monastir amanota 92-88 igera muri ½ ku nshuro ya mbere mu mateka. Iyi kipe izahura na Al Ahly yo muri Libya.
Umukino wa nyuma wa 1/4 urahuza Petro de Luanda yo muri Angola na AS Douanes yo muri Sénégal saa Mbiri muri BK Arena.











Amafoto: Nezerwa Salomon