Iyi mikino iri mu iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, ubwo Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball ya 2026/27 izaba ikomeza hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu mu bagore n’uwa gatanu mu bagabo.
Mu mikino iteganyijwe ku wa Gatanu muri Petit Stade Amahoro i Remera, APR WVC izacakirana na Police WVC mu bagore, guhera Saa Kumi n’Imwe n’Igice z’umugoroba, mu gihe Police VC izahura na APR VC mu bagabo Saa Mbiri z’ijoro.
APR VC ishamikiye kuri Ngabo z’u Rwanda, RDF na Police VC ya Polisi y’u Rwanda ni amakipe akunze kugira ihangana ridasanzwe muri Volleyball ndetse iyo yahuye abayobozi bakuru muri izi nzego zombi z’umutekano bitabira iyi mikino.
Mu bagore, aya makipe yombi agiye guhura n’imwe iratsindwa muri Shampiyona y’uyu mwaka, nyuma y’imikino ibiri amaze gukina.
Police WVC ni yo iyoboye urutonde n’amanota atandatu, nyuma yo gutsinda imikino ibiri ku maseti 3-0, mu gihe APR WVC iyikurikiye ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu, na yo ikaba yaratsinze imikino yombi ku maseti 3-0.
Mu bagabo, APR ni yo iyoboye Shampiyona n’amanota 11 mu mikino ine imaze gukinwa mu gihe Police VC ifite amanota 10 ku mwanya wa kabiri.
Mbere y’imikino ya APR na Police ku wa Gatanu, RP Ngoma izabanza guhura na REG VC guhera Saa Cyenda z’amanywa.
Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryagaragaje ko kwinjira kuri iyi mikino yo ku wa Gatanu bizaba ari 3000 Frw mu myanya isanzwe na 5000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP).
Ni mu gihe amatike agurwa hifashishijwe uburyo bwa *939*3*2# cyangwa kuri sportspass.rw.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ugushyingo, Shampiyona izakomeza hakinwa indi mikino ine.
Mu bagore, RRA WVC izahura na Kepler WVC guhera Saa Tanu za mu gitondo mu mukino uzahuza amakipe akurikirana ku mwanya wa gatatu n’uwa kane, yombi afite amanota atatu.
Ruhango WVC na RP Huye WVC, zombi zitarabona inota muri Shampiyona, zizahura Saa Saba z’amanywa.
Mu bagabo, EAUR VC izakina na KVC guhera Saa Cyenda mu gihe Gisagara VC izahura na Kirehe VC Saa Kumi n’Imwe n’Igice z’umugoroba.








Ibitekerezo 0