Ni mu itangazo ryashyizwe hanze ku 21 Ugushyingo 206, iki kigo kigaragaza ko uburambe bw’imyaka irenga 11 mu myanya y’ubuyobozi bukuru mu nzego za Leta, mu mikino no mu bikorera bizafasha Uwayezu kuzuza inshingano ze.
Kiti “QA Venue Solutions (QAVS) Rwanda yishimiye gutangaza ko Uwayezu François Régis yagizwe Umuyobozi mushya wa BK Arena.”
Uwayezu yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo y’u Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa Simba Sports Club yo muri Tanzania n’Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
QAVS) Rwanda yavuze ko mu nshingano ze nshya, Uwayezu azacunga ibikorwa bya BK Arena, aharanire ko bikorwa ku rwego rwo hejuru, anoze imigendekere y’ibirori byakirwa muri iyi nyubako kandi mu gukomeza kubahiriza ibipimo mpuzamahanga.
Iti “Ishyirwaho rye rishimangira ubushake bwa QAVS Rwanda bwo gutuma BK Arena iba hamwe mu hantu ha mbere muri Afurika hakirirwa ibikorwa bya siporo n’imyidagaduro byo ku rwego mpuzamahanga.”
QA Venue Solutions ni ikigo kiri mu bya mbere muri Afurika mu micungire y’ibikorwaremezo byakira abantu, gitanga serivisi zirimo kubicunga, kubyongerera agaciro mu bucuruzi no gutegura ibikorwa mu nzego za siporo, imyidagaduro n’amahoteli.
Yashinzwe na Guverinoma y’u Rwanda gucunga ibikorwaremezo by’ingenzi by’imikino n’imyidagaduro biri muri Kigali Sports City, birimo BK Arena, Amahoro Stadium na Zaria Courts.
Ibi bibuga byombi hamwe n’ibindi biri muri uwo mushinga biri gufasha u Rwanda kuba kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika byakira ibikorwa by’imikino, imyidagaduro n’inama mpuzamahanga.
Kigali Sports City ihagarariye ishoramari rirenga miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika ryakozwe na Leta y’u Rwanda, mu gihe ryakuruye andi arenga miliyoni 30 y’amadolari y’abikorera.
Mu myaka itandatu ishize, ibi bikorwa byakiriye ibikorwa birenga 600 ndetse bitanga miliyoni 15$ nk’agaciro k’amasezerano y’inkunga.
Binyuze mu micungire y’ibi bikorwaremezo, QAVS iri gushyigikira intego z’icyerekezo cy’u Rwanda 2050 mu guteza imbere ubukungu bushingiye kuri siporo n’ubukerarugendo, gutanga imirimo, kongera ubumenyi bw’Abanyarwanda no gufasha kugera ku ntego yo kuzamura imirimo ijyanye n’ubukerarugendo bwa siporo.
Iyi mirimo igomba kuva ku 2.625 ikagera ku 3,190, ndetse no gushyigikira gahunda yo guteza imbere ibikorwaremezo bya siporo 540 bitarenze umwaka wa 2028/2029.
QA Venue Solutions inacunga ibikorwaremezo birimo BK Arena, Stade Amahoro, Zaria Courts na Nyandungu Eco Park, aho gitanga serivisi zujuje ubuziranenge mpuzamahanga mu gihe gishyigikira umuhigo w’u Rwanda wo kuba ihuriro ry’imikino, imyidagaduro n’ubukerarugendo mu karere.






Ibitekerezo 0