Urupfu rwa Mushimiyimana rwemejwe n’Ishyirahamwe ry’Imikino ya Special Olympics mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, Special Olympics Rwanda yavuze ko yababajwe bikomeye n'urupfu rw'uyu mukinnyi.

Iti “Ishyirahamwe ry’Imikino ya Special Olympics mu Rwanda, ribabajwe no gutangaza inkuru y'akababaro y’urupfu rwa Pascal Mushimiyimana, witabye Imana nyuma yo kurohama ku wa 20 Ugushyingo 2026, i Montego Bay, muri Jamaica.”

Ryihanganishije umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze, bagenzi be bakinana ndetse n'abandi bose bagizweho ingaruka n'urupfu rwe.

Ryakomeje rigira riti “Twihanganishije umuryango we, inshuti ze, ikipe ye ndetse n’umuryango mugari wa Special Olympics muri ibi bihe bikomeye by’akababaro. Iperereza no kunoza uburyo umubiri we ugezwa mu Rwanda, birakurikiranwa n'inzego zibishinzwe.”

Mushimiyimana yagize ikibazo ubwo yari mu irushanwa ryo koga metero 750 mu mazi magari ryaberaga kuri Harmony Beach Park.

Ikinyamakuru Jamaica Gleaner cyatangaje ko byabaye ahagana Saa 09:30 za mu gitondo zo muri Jamaica, nyuma y'iminota mike irushanwa ritangiye.

Abashinzwe irushanwa batangiye kugira impungenge nyuma yo kubona ko Mushimiyimana atarangije gusiganwa. Hatangiye ibikorwa byo kumushakisha, aza kuboneka mu mazi.

Yahise ajyanwa kwa muganga mu mbangukiragutabara, ariko nyuma hemezwa ko yitabye Imana.

Nyuma y'iki kibazo, amarushanwa yose yaberaga mu mazi yahagaritswe mu gihe cyari gisigaye kuri uwo munsi.

Minisitiri wa Siporo muri Jamaica, Olivia Grange, yatangaje ko yababajwe n'urupfu rw'uyu mukinnyi, avuga ko agiye kuganira n'abateguye irushanwa kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu.

Yavuze kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo abakinnyi, abatoza n'abandi bagizweho ingaruka n'iki kibazo bahabwe ubufasha bukenewe.

Mushimiyimana yari mu bakinnyi batandatu bahagarariye u Rwanda muri Special Olympics Caribbean Regional Beach Games 2026, yatangiye ku wa 18 Ugushyingo ikazageza ku wa 22 Ugushyingo 2026.

U Rwanda rwitabiriye iri rushanwa mu mikino ibiri irimo Bocce ikinirwa ku mucanga no koga mu mazi magari ku ntera ya metero 750.

Itsinda ry'u Rwanda ryagiye muri Jamaica rigizwe n'abantu 12, barimo abakinnyi batandatu, abatoza babiri, umuganga n'abayobozi batatu.

Iri rushanwa ryitabiriwe n'abakinnyi bagera kuri 200 baturutse mu bihugu bitandukanye, rikaba rigamije guteza imbere impano z'abafite ubumuga bwo mu mutwe no kubaha amahirwe yo kwigaragaza mu mikino mpuzamahanga.