AFCOMMA, African Confederation of Mixed Martial Arts, yashinzwe ku mugaragaro ku wa 16 Ukwakira 2026 i Abidjan muri Côte d’Ivoire, ahabereye Shampiyona Nyafurika ya MMA ya 2026. Ishamikiye ku Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya MMA, Global Association of Mixed Martial Arts (GAMMA).

Iyi mpuzamashyirahamwe yashyizweho hagamijwe kurushaho guhuza amashyirahamwe y’umukino wa MMA yo mu bihugu bya Afurika, guteza imbere imiyoborere y’uyu mukino no kwagura amahirwe ahabwa abakinnyi, abatoza, abasifuzi n’abandi bawugiramo uruhare.

Mwizerwa Dieudonné, uyobora GAMMA Rwanda, yatorewe kuba umwe mu bagize Komite Nyobozi y’abantu batanu ya AFCOMMA.

Iyo Komite iyobowe na Tape Jackson Parfait wo muri Côte d’Ivoire, yungirijwe na Jeffery Taylor wo muri Ghana, mu gihe Rodrigue Masuama Ndangi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari Umunyamabanga Mukuru.

Mwizerwa Dieudonné wo mu Rwanda na Said Faci wo muri Algérie ni bo batorewe kuba abandi bagize Komite Nyobozi.

Mwizerwa yatangaje ko kuba u Rwanda ruri muri Komite Nyobozi ya mbere y’iyi mpuzamashyirahamwe ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo guteza imbere MMA mu gihugu no kuyongerera ijambo ku rwego rwa Afurika.

Ati “Ni intsinzi kandi ni iby’agaciro gakomeye kubona u Rwanda rwaje muri batanu bagize Komite Nyobozi ya AFCOMMA.”

Mwizerwa yavuze ko mu nshingano azibandaho harimo gufasha amashyirahamwe y’ibihugu bya Afurika kongera ubushobozi, guteza imbere amarushanwa n’amahugurwa ndetse no gukorana bya hafi na GAMMA mu guteza imbere MMA kuri uyu Mugabane.

Ibi biri no mu byihutirwa AFCOMMA yashyize imbere, birimo kongera imikoranire hagati y’amashyirahamwe y’ibihugu bya Afurika, kwagura ingengabihe y’amarushanwa, kongera amahirwe y’abakiri bato no guteza imbere amahugurwa n’impamyabushobozi by’abatoza, abasifuzi n’abandi bayobozi b’umukino.

Gutorwa kwa Mwizerwa kwabaye mu gihe u Rwanda rwari rwitabiriye Shampiyona Nyafurika ya MMA ku nshuro ya mbere.

Iyi Shampiyona yitabiriwe n’ibihugu birimo u Rwanda, Algérie, Bénin, Burkina Faso, Cameroun, Misiri, Ghana, Guinée, Côte d’Ivoire, Mali, Maroc, Sénégal, Togo, Tunisia na Uganda.

Mwizerwa yavuze ko nubwo abakinnyi b’u Rwanda, Binego Abdoul Karim na Binego Djibril baherekejwe n’umutoza Sinzi Tharcisse, batabashije kugera mu byiciro bya nyuma, uburyo bitwaye mu irushanwa rya mbere bitabiriye kuri uru rwego butanga icyizere.

Ati “Ikipe twajyanye yitwaye neza muri rusange kuko umwe yaviriyemo muri 1/4 gusa. Kuri twe ni intsinzi kuko bwari ubwa mbere kandi bakinnye neza cyane.”

Yavuze ko nyuma y’iri rushanwa, intego ari ugukomeza kongerera ubushobozi abakinnyi, abatoza n’abasifuzi kugira ngo u Rwanda ruzarusheho guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Gahunda ikurikiyeho ni ugukomeza gukora cyane, twitoza tunategura amahugurwa menshi mu buryo bwo kongerera ubushobozi abakinnyi, abatoza hamwe n’abasifuzi. Mu minsi iri imbere hari amarushanwa menshi cyane kandi twiteguye kuzayitabira tukazana intsinzi.”

Uretse gutorerwa kujya muri Komite Nyobozi ya AFCOMMA, Mwizerwa yanitabiriye amahugurwa y’abasifuzi ba MMA, abasha kubona icyiciro cya ‘Level D’.

Yavuze ko ari indi ntambwe y’ingenzi ku Rwanda kuko igihugu cyungutse umusifuzi w’uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.

Abagize Komite Nyobozi ya AFCOMMA bifotozanya n'abandi bayobozi b'amashyirahamwe bitabiriye inteko rusange ya mbere
Mwizerwa Dieudonné yakoze amahugurwa yo gusifura imikino ya MMA
Umunyarwanda Mwizerwa Dieudonné (imbere) yabonye impamyabushobozi yo gusifura ya Level D muri MMA
Mwizerwa yasifuye imwe mu mikino ya Shampiyona Nyafurika yabereye muri Côte d’Ivoire
Ni ubwa mbere ku Mugabane wa Afurika hari hateguwe Shampiyona y'Imikino Nyarugamba ya MMA
U Rwanda ruri mu bihugu 15 byitabiriye iri rushanwa
Binego Abdoul Karim na Binego Djibril ni bo bakinnyi b'Abanyarwanda bitabiriye iri rushanwa