Annet Mugabo ni Umunyamakuru wa Radio/TV10. Afite umwihariko wo kuba mu Banyarwanda bake bakurikiranye Igikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar mu 2022, cyegukanywe na Argentine ya Messi.

Mu kwezi kurenga yamaze i Doha, uyu mukobwa yaciye mu buzima buryoshye nk’usanzwe yarihebeye siporo ariko hari n’aho ubuzima bwamushaririye.

Uyu mukobwa wihebeye Ikipe ya Manchester United, ariko wakuriye mu muryango w’abakunzi ba APR FC, yahishuye uko yaraye muri Lusail Iconic Stadium nyuma yo kuyoba, akabura uko asubira ku icumbi rye ubwo yari mu Gikombe cy’Isi.

Mu kiganiro kirekire yagiranye na IGIHE, Annet Mugabo, yavuze ko kumara ukwezi muri icyo gihugu cyo muri Aziya byari ibihe bidasanzwe kuri we kuko ari ryo rushanwa rikomeye yitabiriye nk’umukunzi wa ruhago.

Mu byo atazibagirwa, harimo uburyo yagowe n’ibyo kurya byaho byatumye amara icyumweru arwaye mu nda, kuyoba kenshi kugeza ubwo arara muri stade ndetse n’ibyishimo byo kuganiriza amazina akomeye muri ruhago yari asanzwe abona kuri televiziyo.

Byagenze gute kugira ngo wisange mu itangazamakuru?

Ni ibintu nakuze niyumvamo kuko nakuze nkunda Jean Lambert Gatare, Jado Castar na Ally Yusuf Mugenzi, abo bantu rero bansukiniye kuba umunyamakuru. Ariko noneho icyatumye mpitamo kuba umunyamakuru wa siporo, mu rugo, abantu bazi mu rugo, banzi nkiri muto, abashakaga kureba umupira aho twari dutuye bazaga mu rugo.

Ni ukuvuga ngo haba mu rugo, nakuze bakunda ibintu by’umupira, ubwo rero nanjye nisanga mbikunda. Aho mariye gukura, numvise ko ikintu ngomba gukora ari ugushinga ibirenge mu by’abantu nakuze nkunda cyangwa nkikunda kuko nibaza ko uyu munsi Gatare ni umwe mu banyamakuru beza, nubwo asa n’uwabivuyemo, ariko yabaye umwe mu beza mu gihe cye.

Jado Castar, nibaza ko nta muntu ubishidikanyaho, wenda no ku bakurikira amakuru ya politiki, nibaza ko badashobora gushidikanya ku bushobozi n’ubuhanga bwa Ally Yusuf Mugenzi.

Undi muntu navugaho ni Fidèle Kajugiro nubwo ntagize amahirwe yo kumwumva igihe kirekire, ariko navuga ko ni umwe mu bantu batumye numva ko ngomba gukora itangazamakuru.

Annet Mugabo amaze hafi imyaka 10 mu itangazamakuru rya siporo
Annet Mugabo amaze hafi imyaka 10 mu itangazamakuru rya siporo

Urugendo rwo kuryinjiramo rwagenze gute?

Nk’uko nakubwiye, naje kumenya ko Jean Lambert Gatare ari umuyobozi kuri Isango Star, naravuze ngo ngomba kuba umunyamakuru kandi ngomba kugenda nkamusaba akareka nkimenyereza.

Ntibyari byoroshye kuko umuyobozi w’ikigo cyangwa ikinyamakuru runaka ntabwo ari apfa kubona umwanya, ariko nizera ko igihe ushaka ikintu, birakugora ariko birangira ukigezeho.

Mu 2013, Imana yaramfashije turahura. Nasabye ko namubona inshuro nk’eshatu, najya kuri Isango bakambaza niba dufitanye gahunda nkabura ibyo nsubiza. Nageze aho nigira inama yo gushaka nimero ze, Imana iramfasha ndazibona, ndamuhamagara ndamwibwira, arambwira ngo nzajye ku kazi.

Yambajije ibyo nzi, asanga ibyinshi ni iby’i Burayi, ambwira ko nkwiye no gushyira imbaraga mu bijyanye n’imikino yo mu Rwanda.

Umunsi wa mbere muri studio, byari bimeze bite?

Nari mfite ubwoba, urumva ni ubwa mbere nari nicaye imbere ya micro. Uba ufite ubwoba, uba wateguye, ariko ugera kuri micro ibyo wateguye ukabibura, amagambo akaba makeya.

Gusa uko ugenda ubimenyera biba ibintu bisanzwe, ariko atari uko bisanzwe ahubwo bikakorohera kuko uba ugomba kugira ikintu gishya buri gihe, abo uba ubwira baba bazi byinshi.

Byagenze gute kugira ngo ugere kuri Radio/TV10?

Ndi muri Isango, Radio 10 bansabye kujya gukorayo. Kuri njye byari ikintu gikomeye, nk’uko nakubwiye nakuze nkunda Jado Castar, noneho kumenya ko tugiye gukorana zari inzozi navuga zibaye impamo.

Narabemereye, ndagenda turakorana.

Nakoze muri Radio 10 mu 2014, ngeze mu 2016 ndabireka, mva mu itangazamakuru. Nyuma yaho, mu 2020 narongeye nsubira muri Radio 10.

Uko umuntu agenda akura, agenda abona ibintu byinshi, hari igihe kigera ukabona andi mahirwe, ukavuga ngo reka mbe ngiye muri ibi.

Icyo gihe, numvaga nshaka gushyira umutima ku kwiga. Gusa, sinahise njya kwiga uko nabishakaga, ariko ntabwo nicuza uwo mwanzuro wo kuba narasezeye kuri Radio 10 bwa mbere kuko ni kimwe mu bitangazamakuru nkunda hano mu Rwanda.

Byaroroshye kugaruka kuko iyo uvuye ahantu nta kibazo ufitanye n’abantu, yego ba Castar twari twarakoranye nasanze batagihari, ariko n’abari bahari bose ntibari baragiye ariko bari bazi imikorere yanjye kuko icyo gihe Sam [Karenzi] twaravuganye, ni nanjye wamusabye gusubira muri Radio 10 arabyemera.

Ni ku nshuro ya kabiri, Annet Mugabo ari gukora kuri Radio/TV10
Ni ku nshuro ya kabiri, Annet Mugabo ari gukora kuri Radio/TV10

Itangazamakuru rya siporo ku mukobwa, ni ikibuga wasanze gute?

Ni ikibuga kigoye, cyane ku mwana w’umukobwa. Akenshi aza afite intego yo kuba umunyamakuru ukomeye ariko se atangira, kugira ngo agere ku rwego ashaka, azi uko bikorwa?

Ndizera neza ko aba atabizi, atazi inzira binyuramo kandi abantu benshi bari muri uyu mwuga bigira nk’aho bagomba kugufasha ariko uko igihe kigenda gishira ugenda ubona ko atari cyo cya mbere bashaka ahubwo icya mbere bagambiriye ari ibindi.

Navuga ko ari ikibuga kigoye ariko wowe ubwawe ni wowe wiha umurongo, ukavuga uti kanaka aransaba gukora iki, ariko se ngomba kugikora?

Hari uwigeze agusaba ruswa y’igitsina kugira ngo agire icyo agufasha?

Ntawe nshaka kuvuga izina ariko nibaza ko ari ikintu, nk’uko nabikubwiye, iyo uri umukobwa ukiza muri ibi bintu,ukagira n'ibyago noneho ukaba uri muto mu myaka. Buriya iyo umuntu ari muto mu myaka no mu bitekerezo aba ari muto.

Biroroha cyane ko buri muntu wese yitwaza ako kantu, akavuga ngo ndashaka kugufasha kugira ejo n’ejo bundi uzabe uri aha. Rimwe na rimwe usanga waguye muri uwo mutego, ko hari ibindi bintu ugomba gukora bitari ngombwa, bitajyanye wenda n’imyemerere yawe cyangwa se n’ubushake bwawe ariko kuko wumva ko ushaka kugera nk’aho hantu, ukumva ko ari yo nzira yonyine cyangwa na we akakwereka ko ari yo nzira ugomba gucamo kugira ngo ugere ku byo ushaka.

Nibaza ko, sinzi ijambo nakoresha, niba navuga ko bibaho cyangwa bihari, kuko nibaza ko 100% bitacitse.

Ni iki wabwira abandi bakobwa bashaka kugera ku rwego rwiza muri uyu mwuga w’itangazamakuru

Icya mbere ni ukugira intego, icya kabiri ni ugukunda ibyo bakora, icya gatatu ni ugukora cyane, icya kane ni ukumva ko batagomba guhita bagera ako kanya ku rwego bifuza kugeraho kuko byose bisaba igihe.

Icya gatanu, ntabwo umubiri wawe uzagufasha kugira ngo ugere ku byo ushaka. Uzawukoresha, ariko nyuma bizarangira wicujije. N’uwo muntu ukubwira ngo reka dukore ibi hanyuma ndagufasha kugera kuri iki, akenshi usanga nta n’ikintu ari bugufashe.

Byaba byiza ahubwo kuba wowe, hanyuma ugakora ibyo usabwa, ubundi ukigira ku bafite icyo bakurusha. Ariko nanone ukizera ko cyangwa ugategereza igihe cyawe kuko buri wese agira igihe cye.

Annet yavuze ko itangazamakuru rya siporo atari ikibuga cyoroshye ku bakobwa
Annet yavuze ko itangazamakuru rya siporo atari ikibuga cyoroshye ku bakobwa

Ni iki itangazamakuru rimaze kukugezaho?

Ko ari byinshi se [araseka]. Ni byinshi, nibaza ko itangazamakuru ryatumye menyana n’abantu benshi, ryatumye nanjye ubwanjye nunguka ubumenyi ntari mfite. Nk’ubu nshobora guhagarara mu bantu nkavuga ijambo cyangwa nkatanga igitekerezo cyanjye ntafite ubwoba. Ibyo mbere ntibyashobokaga.

Itangazamakuru ryamfashije gukura, nanjye ubwanjye. Ryamfashije kumenya kwihanganira abantu batandukanye, nize kwihangana. Ryamfashije kandi kumenya kubana n’abantu batandukanye kandi buri wese afite uko yumva ibintu gutandukanye.

Ikindi ni ukwishakamo ibishya ku giti cyawe kuko hari abantu uba utazi, bituma iteka uhora wumva ko ugomba gukora kugira ngo uzamure urwego.

Uri mu banyamakuru bake bo mu Rwanda bagiye mu Gikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar. Byagenze gute kugira ngo ubigereho?

Navuga ko nta kidasanzwe, ni ugusaba uburenganzira bwo kwitabira irushanwa muri FIFA. Kuba noneho ufite n’ibindi bigaragaza ko hari andi marushanwa witabiriye, biba byoroshye ko ubona ubwo burenganzira.

Mbere y’uko buboneka, nari nagejeje igitekerezo ku bankuriye, bashyigikira icyo gitekerezo, yewe n’ubuyobozi bwa Radio/TV10 buragishyigikira, hasigara kubona ubwo burenganzira butangwa na FIFA.

Nyuma bwarabonetse, hasigara njye wo kuvuga nti ndajyayo kandi narababwiye bakora ibyo bagombaga gukora kugira ngo mbe naba muri Qatar muri icyo gihe cy’Igikombe cy’Isi.

Wamaze ukwezi kose muri Qatar, wari ubayeho gute?

Icya mbere uba ugiyeyo atari wowe wenyine uriyo, na none nk’uko nakubwiye, itangazamakuru ryamfashije kwihuza n’ubuzima bwose, ntabwo byari ibintu byoroshye muri Qatar urebye uburyo barya, uburyo babaho, biratandukanye cyane na hano.

Birakugora, kuko ndibuka ko namaze iminsi irindwi yose ndwaye mu nda [araseka]. N’amazi byari bigoye ngo uyanywe kuko wababaraga mu nda. Hamwe n’Imana, iragufasha ukibona muri ibyo bihe.

Ni iki cyakugoye?

Ibiryo. Sinzi uko nabivuga ariko ibiryo byaho biratandukanye cyane, ntushobora kubona ibiryo dusanzwe turya. Ntushobora kubona imbuto twebwe turya hano. Biratandukanye cyane.

Njye sinkunda imigati kandi usanga imigati ari ibiryo byabo kimwe n’ibindi bintu biva mu ifarini kandi bakumva nta kibazo. Byarangoye kuko n’iyo ndi i Kigali, nshobora kurya umugati nka rimwe mu mezi atatu.

Annet Mugabo yakurikiye Igikombe cy'Isi cya 2022 ari muri Qatar
Annet Mugabo yakurikiye Igikombe cy'Isi cya 2022 ari muri Qatar

Uretse ibyo kurya, ikindi cyakugoye ni iki?

Ikindi cyangoye, urabona hano mu Rwanda biroroshye, ujya ku muhanda ukaba watega ‘taxi’ udafashe umwanya wo kuyihagarika cyangwa ukaba wafata moto, cyangwa ukabwira umuntu ati ngwino umfate. Ariko hariya ibintu byose ni internet.

Bivuga ko hari ‘applications’ uba ugomba gushyira muri telefoni yawe ngo ube uzifite. Mu yandi magambo, nta internet nta buzima muri Qatar. Ibintu byose bikorerwa kuri internet.

Icyo cyari kigoye, urumva niba bigiye kuri internet bihita bijya no kuri GPS n’ikarita ukoresha. Ntabwo biba byoroshye kuko twe ntidusanzwe tubikoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi, ariko ni cyo cyiza cyo kuba warakandagiye mu ishuri. Wisanisha na byo. No kuyobagurika kwa buri munsi muri Qatar [araseka]. Uba ubona ahantu hose hasa, ariko ntabwo haba hasa.

Ndibuka, rimwe narayobye ndara muri stade. Ni ubwa mbere nari ngiye muri Gari ya Moshi, abantu barabizi ko mu Rwanda tutayigira. Narayiteze, ngira ibyago telefoni yanjye irazima.

Telefoni izimye, ntabwo umenya ngo noneho urajya he. Naviriyemo ahantu gari ya moshi ihagarara. Uzi icyabaye? Nigiriye inama yo gufata indi gari ya moshi insubiza kuri Lusail Iconic Stadium ndarayo kuko numvaga ko ari ho hantu honyine nshobora kuba mfite umutekano.

Haba hari imbeho iteye ubwoba kuko imashini zirekura umwuka ukonje zabaga zaka buri gihe kubera ubushyuhe buba hariya. Ntabwo ari inararibonye ribi nagize iryo joro.

Umukino wakuryoheye mu Gikombe cy’Isi ni uwuhe?

Navuga ko narebye imikino myinshi nagiye nkunda. Ariko harimo uwo Argentine yatsinzemo u Buholandi bitewe n’uburyo ibintu byahindutse kandi abantu barabonaga umukino usa n’uwarangiye.

Undi mukino navuga wanshimishije ariko nanone ukanambabaza ni uwa nyuma wahuje Argentine n’u Bufaransa nkunda cyane. Narishimye nyuma y’uko Abafaransa bavuye inyuma bakishyura ibitego batsinzwe, ariko na none narababaye kuko igikombe ntibagitwaye.

Cameroun itsinda Brésil mu matsinda, na wo ni umukino ntazibagirwa nk’Umunyafurika, kimwe no kwitwara neza kwa Maroc.

Annet avuga ko ibihe yagiriye muri Qatar bitari bisanzwe
Annet avuga ko ibihe yagiriye muri Qatar bitari bisanzwe

Ni ibihe bihe byiza utazibagirwa wagiriye muri Qatar?

Ibihe byiza nzahora nibuka ni ibiganiro nakoreye muri Qatar n’abakinnyi uhora ureba kuri televiziyo, wifuza no kumenya uti ‘ese buriya ni abantu?’

Hari abibaza bati ‘ese buriya Lionel Messi ni umuntu?’ Ni abantu nk’uko turi kumwe aha, ariko bafite amazina bubatse mu mupira w’amaguru.

Ni ibyo bintu byose, ibyiza n’ibibi nahuriye nabyo muri urwo rugendo.

Gukorana ibiganiro n’abanyamakuru bakomeye nari nsanzwe mbona kuri televiziyo zikomeye, noneho muricaranye urimo urababaza ibibazo.

Kubona Virgil van Dijk cyangwa Xhaka akuri imbere umubaza ibibazo, ni ibintu navuga ko bitoroshye ku buryo wabyibagirwa.

Impamvu mbifata nk’ikintu gikomeye ni uko byabaye ari ubwa mbere ngiyeyo.

Tuvuge ko noneho ugeze ku gasongero k’itangazamakuru ryawe?

Oya, navuga ko ari bwo urugendo rwanjye rugitangira kuko nta kidasanzwe. Reka nkoreshe iryo jambo, biraremereye, ni amateka adasanzwe kuri njyewe ariko ubitekereje muri ubwo buryo waba wibeshye.

Nifuza ko ubutaha naba nicaye nk’aho uri [abwira umunyamakuru wamubazaga], ndi kubaza Lionel Messi cyangwa Cristiano Ronaldo, baba bagikinira cyangwa barasezeye kuri ruhago. Navuga ko ari bwo bigitangira.

Nk’umunyamakuru ubimazemo igihe, siporo y’abagore mu Rwanda uyibona gute?

Hakwiye gushyirwamo imbaraga kuko turacyari inyuma. Iyo urebye uburyo duhura n’amakipe yo muri CECAFA tugatsindwa kariya kageni, ntituritabira Igikombe cya Afurika, Champions League ni twe tuvamo mu ba mbere.

Gusa, simbirebera mu ishusho y’abari n’abategarugori gusa, mpita mbirebera mu ishusho rusange y’umupira w’amaguru, ukabona ko n’abagabo bidakunda.

Uko bashyira imbaraga cyane mu bagabo, bagombye no gushyira imbaraga zingana mu bagore.

Abashinzwe siporo bagombye gushyira imbaraga mu bari n’abategarugori bakabongerera ubushobozi, ariko na none hakabaho kugira umurongo uhamye kuko ni cyo kintu tubura, no mu bagabo ni uko.

Nk’umukobwa, uvuga iki ku bantu bakwibasira ku mbuga nkoranyambaga?

Umuntu wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibintu ashaka, ariko ntabwo numva ko buri wese afite uburenganzira bwo gutukana.

Gusa niba ageze mu gihe yumva ko agomba gutukana cyangwa kuvuga nabi, ubwo ni ukumwakira gutyo. Naho njye uko mbifata, niba nshyize hanze ifoto umuntu akaza akantuka, ibyo bitutsi bimfasheho?

Mu yandi magambo, mbifata uko. Ntabwo njya mbitaho umwanya. Nta n’ubwo njya nsoma ibyo bitekerezo.

Igituma uza kuntuka ni uko utishimye, ni uko utishimiye uko ubayeho n’uko ubona mugenzi wawe.

Ntabwo njya ntuma bigira ingaruka ku munsi wanjye cyangwa icyo ngomba gukora.

Hari abagaruka ku myambarire yawe. Waba warigeze wumva hari icyo wayihinduraho kubera abantu nk’abo?

Sinzi impamvu umuntu aba yumva ko mugenzi we agomba kubaho uko ashaka kandi njyewe mfite ubuzima bwanjye nshaka kubamo.

Kuki wumva ko wantegeka ko mbaho mu buryo ushaka? Ntabwo ari uko mbitwara.

Ntabwo bingwirira kugira ngo nambare uko nambaye, ntabwo mba numva ko ngomba kubaho uko abandi babishaka nubwo ndi Umunyarwanda, nzi indangagaciro z’Abanyarwanda.

Nzi ibyo nita ibifite agaciro kuri njyewe, nzi n’ibyo nita ibidafite agaciro kuri njyewe. Ukeka ko njyewe nabura icyo nkunenga?

Ntawe uraza kumbaza ngo ko nshaka kwambara gutya…Mu yandi magambo, babaho uko bashaka, sinzi impamvu badashaka ko n’abandi babaho uko babishaka.

Mu Rwanda, ngo Annet Mugabo yiyumva cyane mu makipe yose ahagarariye igihugu
Mu Rwanda, ngo Annet Mugabo yiyumva cyane mu makipe yose ahagarariye igihugu
Agaruka ku myambarire ye, Annet Mugabo yavuze ko ntawe ukwiye kumutegeka ibyo yambara kuko na we azi ibikwiye
Agaruka ku myambarire ye, Annet Mugabo yavuze ko ntawe ukwiye kumutegeka ibyo yambara kuko na we azi ibikwiye

Video: Iraguha Jotham