Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, ubwo yasuraga Ikigo cy’Igihugu cy’Imyitozo ya Tennis kiri muri IPRC Kigali, aho yahuye n’abana bato bakina uyu mukino, akina na bo, asinya ku bikoresho byabo ndetse abaha impanuro zabafasha kugera ku nzozi zabo.
Tsitsipas uri mu Rwanda mu ruzinduko rwihariye, yavuze ko yashimishijwe n’urwego rw’abana yasanze muri iki kigo, agaragaza ko bafite ubushobozi bwo kuzavamo abakinnyi bakomeye mu gihe bahawe ubufasha bukwiye.
Ati “Hari impano nyinshi. Nakinnye na benshi muri bo uyu mugoroba. Ntekereza ko bizasaba igihe kugira ngo tubabone ku rwego rwo hejuru, ariko kugeza ubu barimo kwiga no gusobanukirwa neza umukino wa Tennis.”
Yakomeje agira ati “Mbona bafite ubushobozi bwinshi mu gihe baba bafite uburyo bwiza bwo gukurikirana iterambere ryabo kandi bagakomeza gukunda ibyo bakora. Nashimishwa cyane no kubona umunsi umwe bageze ku rwego nagezeho, bakina mu marushanwa akomeye ku Isi.”
Uyu Mugereki wigeze kugera ku mwanya wa gatatu ku rutonde rw’abakinnyi beza ku Isi, yavuze ko Tennis atari umukino wo guhatanira ibikombe gusa, ahubwo ari n’ishuri rifasha abakiri bato gukura bafite indangagaciro nziza.
Ati “Uyu mukino ugufasha kuba umuntu mwiza kurushaho, ukagufasha kumenya uwo uri we, kugira imico myiza n’ikinyabupfura. Ibyo umuntu yungukira muri Tennis ni ibintu bimugirira akamaro mu buzima bwe bwose.”
Yifuza gufatanya n’u Rwanda guteza imbere Tennis
Abajijwe niba yakwemera gukorana n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis mu guteza imbere impano z’abana, Tsitsipas yavuze ko ari igitekerezo yakwishimira gushyira mu bikorwa.
Ati “Nabyishimira cyane. Nkunda Tennis, nkunda guhura n’abantu kandi nifuza kugira uruhare mu mishinga nk’iyo. Maze igihe mfite inzozi zo gufasha guteza imbere Tennis mu bihugu bitabamo amarushanwa akomeye y’uyu mukino.”
Yasobanuye ko kuba akomoka mu Bugereki, igihugu kitari gifite amateka akomeye muri Tennis ubwo yatangiraga kuyikina, byamufashije kumva imbogamizi abakinnyi bo mu bihugu bikiri kuzamura uyu mukino bahura na zo.
Ati “Nanjye nkomoka mu gihugu gito kitari gifite umuco ukomeye wa Tennis. Nabonye iterambere ryabayeho n’ibisabwa kugira ngo umuntu agere ku nzozi ze. Ni yo mpamvu nifuza kugira uruhare muri gahunda nk’izi no kurushaho kugirana umubano n’u Rwanda.”
Yongeyeho ko urugendo rumwe mu Rwanda rudahagije, agaragaza icyifuzo cyo kuzagaruka kenshi.

Yasabye abana b’Abanyarwanda kudacika intege
Tsitsipas yavuze ko kimwe mu byo yigiye mu rugendo rwe rwa Tennis ari uko aho umuntu akomoka hatagomba kumubera inzitizi yo kugera ku nzozi ze.
Ati “Icyo namenye ni uko buri wese ashobora kugera ku nzozi ze. Iyo ufite ubushake buhagije, ababyeyi n’abandi bantu bagushyigikira, ushobora kugera kure.”
Yakomeje agira ati “Ntacyo bitwaye kuba ukomoka mu Rwanda, mu Bugereki cyangwa mu kindi gihugu. Iyo ufite impano, ubushake n’umurava, nta kintu nakwirengagiza nk’ikitashoboka.”
Uyu mukinnyi yavuze ko yashimishijwe cyane no kubona abana bafite inyota yo kwiga no gutera imbere, anabizeza ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe haboneka uburyo bwo kubafasha.
Ati “Ubutumwa bwanjye kuri bo ni ugukomeza kurota. Ibindi bizagenda biza, n’ubufasha buzaboneka. Nk’uko nabivuze, niteguye gufasha kugira ngo inzira yabo yo kuba abakinnyi babigize umwuga irusheho gusobanuka.”
Mu butumwa yatanze kuri uyu Munsi Mpuzamahanga w’Umwana, Tsitsipas yasabye abakiri bato gukurikirana ibyo bifuza kugeraho, bakemera guhangana n'imbogamizi aho kuzihunga.
Yavuze ko ubuzima butajya bworoha, ariko ko umuntu ushaka kugera ku bintu bikomeye agomba kwitegura gukora ibimusaba imbaraga no kuva mu byo yari amenyereye.
Ati “Urubyiruko ni rwo hazaza. Nifuza ko abana bakomeza kugira ibitekerezo bifunguye, bagakurikirana inzozi zabo kandi bakumva ko kugera ku bintu bikomeye bitajya byoroha.”
Yanabagiriye inama yo kudakoresha ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano mu buryo bukabije, kuko abona ko bishobora kugira ingaruka mbi ku mibereho yabo y’ejo hazaza.
Yanyuzwe n’ubwiza bw’u Rwanda n’urugwiro rw’Abanyarwanda
Tsitsipas yavuze ko urugendo rwe mu Rwanda rwamuhaye umwanya wo kuruhuka, kwishimira ibyiza nyaburanga no kumenya byinshi ku gihugu.
Mu byo yakoze harimo gusura ingagi zo mu birunga, aho yagiye kuzireba ari kumwe n’abo bari kumwe mu rugendo, ndetse anacumbika muri One&Only Gorilla’s Nest.
Ati “Kugeza ubu nagize ibihe byiza cyane hano. Twagiye kureba ingagi, dukora urugendo rwo kuzisura. Twagize ibiruhuko byiza cyane, tumara igihe tutari mu bibuga bya Tennis, twishimira ubwiza bw’u Rwanda.”
Yavuze ko yishimiye uburyo yakiriwe, ashimangira ko urugwiro rw’Abanyarwanda ari kimwe mu bintu azahora yibuka.
Ati “Nzakomeza kwibuka abantu bakira neza abashyitsi, bagira ubuntu kandi bubaha abandi. Izo ni zimwe mu ndangagaciro zikomeye ziranga u Rwanda.”
Yongeyeho ko nubwo amaze gusura ibihugu byinshi, yatangajwe n’urugwiro n’ubuntu yasanze mu Banyarwanda.
Abajijwe gusobanura u Rwanda mu magambo atatu, yagize ati “Rufite umwimerere, rurimo ibikorwa biteye amatsiko kandi rutanga ituze ryo mu mutima.”
Yagarutse ku mvune yamubujije gusoza neza umwaka wa 2026
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Tsitsipas yanagarutse ku mwaka we wa 2026, avuga ko wamubereye uruvange rw’ibyishimo n’agahinda kubera imvune yamubujije gukina amarushanwa ya nyuma y’umwaka.
Yavuze ko mu mezi ya nyuma yari yatangiye kongera kwitwara neza, ariko imvune ikamubuza gukomeza.
Ati “Mu mezi abiri ashize nari natangiye gukina Tennis nziza, ndi ku rwego rwiza ntari maze igihe kinini ndiho. Ariko ikibabaje ni uko imvune yambujije gukina amarushanwa abiri cyangwa atatu ya nyuma y’umwaka.”
Yasobanuye ko ubu ari mu nzira zo gukira, kandi yizeye ko igihe amaze mu Rwanda kizagira uruhare mu kumufasha kongera kugira imbaraga zo gusubira mu kibuga.
Ati “Ndifuza gukira neza 100%, kuko ubuzima ari cyo kintu cy’ingenzi. Ntekereza ko uru rugendo ruzamfasha mu mitekerereze no mu marangamutima, rukampa imbaraga n’ubutwari bwo gukomeza gukina mfite inyota n’ishyaka ryinshi.”
Yavuze ku ihangana rya Alcaraz na Sinner
Tsitsipas yanabajijwe ku bakinnyi babiri bakomeje kwigaragaza muri Tennis y’Isi, Carlos Alcaraz na Jannik Sinner, avuga ko ikibatandukanya n’abandi ari ubushake bukomeye bwo gutsinda, impano n’ubushobozi bwabo mu kibuga.
Ati “Bafite ubushobozi budasanzwe, impano ikomeye n’ubushake bwo gutsinda. Barahatana cyane kandi bafite inyota yo kuba aba mbere.”
Yavuze ko amaze gukina na bombi, bityo azi neza ubushobozi bwabo, ariko yirinda kuvuga urusha undi.
Ati “Sinahitamo umwe muri bo. Buri wese afite uburyo bwe bwihariye bwo gukina. Bombi bafite byinshi byo kutwereka n’ibyo kutwigisha.”
Tsitsipas yigeze kugera ku mukino wa nyuma wa Roland-Garros mu 2021 n’uwa Australian Open mu 2023.




















Ibitekerezo 0