Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, ni bwo uyu mugabo w’imyaka 37 yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, atangaza ko ari umukandida mu matora yo mu 2027.
Teddy uri mu ba-sportifs bakunzwe cyane mu Bufaransa, yavuze ko agiye kwiyamamaza, agamije kugabanya ibibazo bimaze iminsi bigaragara mu nzego zitandukanye z’u Bufaransa, izanatumye haba imyigaragambyo yamagana izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ubuzima buhenze.
Yagize ati “Amazina yanjye nitwa Teddy Riner, uyu munsi nje kubabwira imbonankubone ko ndi umukandita mu matora ya Perezida wa Repubulika. Guhatana byahoze kuva kera biri muri njye.”
“Nzi icyo kurwana bivuze, ni ukugwa no kongera kubyuka. Nzi ibyo abantu bagiye kumvugaho, bati ‘yasaze, nta terambere afite, nta ndangagaciro, ntiyakozeho politike’. Ninzunguza umutwe nkirengagiza imyigaragambyo, bizansaza, kandi koko nzaba nasaze.”
Teddy yegukanye umudali wa Zahabu inshuro icyenda muri ‘Heavyweight’ mu mikino ya Shampiyona y’Isi muri Judo, awutwara inshuro ebyiri muri ‘Openweight’ n’inshuro imwe ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Usibye aya mateka yihariye wenyine ku Isi muri uyu mukino, yegukanye umudali wa Zahabu mu Mikino ya Olempike ya 2012, 2016 na 2024. Yanawutwaye ari mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ya Judo mu 2020 na 2024.
David Douillet na we wari umukinnyi wa Judo mu Bufaransa, yatorewe kuba mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa mu 2009, ndetse hagati ya 2011 na 2012 aba Minisitiri wa Siporo.
Mu matora yo mu Bufaransa ateganyijwe ku wa 8 Mata 2027, Teddy wiyamamaza nk'umukandida wigenga, azaba ahanganye n’abarimo Marine Le Pen, wo mu ishyaka Rassemblement National (RN), na Jean-Luc Mélenchon uyobora La France Insoumise (LFI), bose bamaze igihe bifuza uyu mwanya uriho Emmanuel Macron.








Ibitekerezo 0